Urunturuntu hagati ya Raina Loof na Hormisdas Twagirumukiza

Haravugwa umwuka mubi hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri 2 biri mu karere ka Muhanga ariyo ahazaza Independent na Ecole Saint Andre.
Umuyobozi wa AHAZAZA Indepent School, Raina Loof ngo yaba yaratunguwe n’amagambo yumvanye ababyeyi barerera muri icyo kigo bavuga ko ishuli ryaba rigiye gufunga imiryango , bityo ngo akaba akeka ko byaba byaravuzwe n’umuyobozi wa Ecole Saint Andre, akomeza avuga ko aya makuru y’ibihuha yari agamije guca intege ababyeyi baharerera kimwe n’abifuzaga kuza kwandikisha abana babo.

hormis1vvv
Ibumoso ni Raina, iburyo ni Hormisdas

Raina Loof akomeza ashimangira ko abakunze guharabika ikigo ayoboye buri gihe ari abayobozi mu ishuri Ecole Saint Andre, nubwo nta mazina yabo yifuje gutangaza, ati:«Buri mwaka duhabwa n’Akarere icyemezo cy’ishimwe kubera gutsindisha neza, ayo makuru sinzi aho abantu bayakura twahagaritse umwaka wa 3 gusa kugira ngo tubanze twubake, kandi imirimo yo kubaka igiye gutangira.»
Ku rundi ruhande umuyobozi wa Ecole Saint Andre, Twagirumukiza Horomisdas, ahakana ibyo Raina avuga ati nta shingiro bifite kandi ko nabo bagiye bakira ibihuha bivuga ko ishuri ryabo ridatsinda ku kigero cyiza ngo icyo bazi ni ukwiyamamaza gusa mu itangazamakuru.
Umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe amashuri y’incuke, abanza ndetse no kwigisha abakuze Ntagwabira Emelien, akaba avuga ko mu mashuri yigenga ari muri uyu mujyi wa Muhanga, ishuri AHAZAZA ari ryo rugero rwiza mu mashuri yigenga ababyeyi baba bifuza kurereramo abana, akavuga ko abakwirakwiza amakuru y’uko rigiye gufunga byaba ari ugusubiza inyuma no guca intege abashinze iri shuri.
Ishuri AHAZAZA ryatangiye mu mwaka wa 2006, ryigisha mu ndimi eshatu, arizo Ikinyarwanda, Igifaransa, n’Icyongereza, kimwe cya kane cy’abana 298 bahiga, bishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ubuyobozi bwaryo kuko bakomoka mu miryango ikennye.
Ku rundi ruhande ishuri ryigenga Saint Andre ryo rifite abanyeshuri 1000, ubuyobozi bwaryo nabwo bukaba bushimangira ko ari intangarugero mu gutsindisha neza.
Abakurikiranira hafi imikorere y’aya mashuri yombi, bemeza ko intandaro y’ubwumvikane buke abayobozi bayo bagirana, ari uko aya mashuri yigenga yombi atsindisha neza, bigatuma bahora bahanganye haba mu gutsindisha ndetse no kureshya ababyeyi ngo bayandikishemo abana babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:imvaho

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *