Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yahaye Fidele Ndayisa indi mirimo,kimwe n’uwari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe nawe wahawe kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe imirimo y’Inama y’abaminisitiri.
uwari usanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yamaze guhabwa imirimo mishya yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y”ubumwe n’Ubwiyunge, aho asimbuye kuri uyu mwanya Dr. Habyarimana Jean Baptiste wagizwe Ambasade w’u Rwanda muri Angola.
Nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2016, Ndayisaba Fidele yari asanzwe ari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali kuva muri Gashyantare 2011 kugeza tariki ya 29 Mutarama 2016 kuri ubu akaba yabaye umunyamanga nshingabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunjye.
Ndayisaba Fidele mbere yuko ayobora Umujyi wa Kigali, yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo nyuma, akaba yaranabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali.
Bikaba byaragiye bihwihwiswa bibaza aho Fidele Ndayisaba azerekeza nyuma yo Kurangiza manda ye yo kuyobora umujyi wa Kigali,ibi bikaba byaragiye bigirwaho impaka na benshi bamwe bamushima nkumwe watumye umujyi wa Kigali uhabwa ibihembo nk’umwe mu mijyi ifite isuku muri Afurika,ndetse ukaba ugaragaza iterambere ryihuse.
ariko nanone bamwe baje kugira ikibazo nyuma yaho mu mujyi wa Kigali hagaragaye igihombo cy’amafaranga ya Leta yaburiwe irengero,ibi byaje kumenyekana ubwo Meya Ndayisaba nabo bari bafatanyije kuyobora umujyi wa Kigali bajyaga imbere ya PAC bikagaragara ko habaye imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Abandi bahinduriwe imirimo
Lt. Col. RUGAMBWA Patrice yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, muri Minisiteri y’Umuco na Sporo aho asimbuye kuri uyu mwanya Kalisa Eduard wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu mwanya Madamu SAYINZOGA Kampeta wagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (/Director of Cabinet) aho yari asanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi aho yasimbuye Alphonsine Mirembe wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe imirimo y’Inama y’abaminisitiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe@bwiza.com


