Binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, u Rwanda rugiye gusangiza amahanga ubunararibonye ku guhangana no gukumira ihumanywa ry’Ikirere.
Iyi Minisiteri izasangiza ubu bunararibonye mu nama yateguwe ku bufatanye bwa AGRA, Guverinoma y’u Rwanda, Africa Food System n’ibindi bigo igamije gukangurira no gushishikariza abatuye muri Afurika no ku isi gutegura ibiribwa bigezweho hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Ni inama izabera mu Rwanda kuva Taliki 02-06 Nzeri 2024, ikazitabirwa n’abasaga ibihumbi 5000 baturutse hirya no hino ku isi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi Dr. Olivier Kamana, avuga ko u Rwanda rwiteguye gusangiza abazitabira iyi nama uburyo rwiyubatse mu buhinzi no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Amath Pathé Sene, umuyobozi wa Africa Food Systems Forum, avuga ko ubuhinzi ari ishingiro ry’imibereho ya muntu bityo ko butagiye buvugururwa Afurika yakomeza kugira abaturage bashonje. Asanga rero muri iyi nama hazigirwamo uko imbaraga zakongerwa mu buhinzi kugirango Afurika n’isi muri rusange bitekane.
Iyi nama izigirwamo kandi uko ubuhinzi bwo muri Afurika bwavugururwa, bukagendana n’ikoranabuhanga. Ni nyuma y’uko imihindagurikire y’ikirere yatumye ibihingwa byibasirwa n’amapfa n’imyuzure ikomoka ku mvura yaguye mu bihugu byinshi.
Urubyiruko rwahawe rugari mu kumurika imishinga yabo ishingiye ku buhinzi no ku Ikoranabuhanga. Hazigishwa uburyo abantu bakwigira ku bandi imishinga ntangarugero y’ubucuruzi n’ishoramari rigamije kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, urubyiruko n’abagore babigizemo uruhare.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.


