Ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yaraye itsinze Argentine amanota 58-38, ikatisha itike ya ½ cy’irangiza mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Budage.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D waraye ubereye muri BK Arena i Remera.
Ni nyuma w’uwo u Rwanda rwaherukaga gutsindamo Lebanon.
Umukino wo mu ijoro ryakeye warebwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard.
Agace ka mbere k’umukino karangiye u Rwanda ruri imbere n’amanota 20 kuri 13 ya Argentine, nyuma yo gufashwa cyane n’abakinnyi nka Murekatete Bella na Destiney Philoxy.
Agace ka kabiri karanzwe n’amanota make ku mpande zombi, butuma igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda rukiri imbere n’amanota 27-22.
U Rwanda rwongeye kurusha imbaraga Argentine yari yarugoye mu gace ka gatatu, maze rurangiza agace ka gatatu ikinyuranyo cy’amanota atanu rwari rufite cyazamutse kigera kuri 19.
Mu gace ka nyuma u Rwanda rubifashijwemo n’umurindi w’abafana rwakomeje kurusha Argentine maze birangira ruyitsinze amanota 58 kuri 38.
Murekatete Bella uheruka gushimwa na Klay Thompson nyuma yo kwihaniza Lebanon, ni we watsinze amanota menshi ku ruhande rw’u Rwanda aho yakoze ibizwi nka double double, atsinda amanota 18 anakora rebound 18.
Ku ruhande rwa Argentine, Frorencia Cagas niwe watsinze amanota menshi angana n’icyenda.
Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje Grande-Bretagne yabonye intsinzi ya mbere kuri Lebanon yatsinze amanota 77-72.


