Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma kuba hafi ya 5% kugeza mu 2025 – BNR

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu byitezwe ko uziyongera muri 2024 biturutse ku kiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga, ariko ukazagabanuka mu gice cya kabiri cya 2025.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iratangaza ko mu gihembwe cya kabiri 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wazamutseho gato ugera kuri 5.1 ku ijana uvuye kuri 4.7 ku ijana mu gihembwe cya mbere 2024, bitewe no kwiyongera k’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu kwarushije imbaraga igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu wariyongereye ugera kuri 6.4 ku ijana uvuye kuri 5.6 ku ijana, ahanini biturutse ku kiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu cyari hejuru nyuma yo kuzamura ibiciro by’ingendo muri Werurwe no muri Mata uyu mwaka, ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’imodoka mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka.

Iri zamuka ryagabanyirijwe ubukana n’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wagabanutse ugera kuri 1.6 ku ijana uvuye kuri 2.5 ku ijana, bitewe n’umusaruro mwiza w’ibijumba, imyumbati, inyanya, amashaza, n’ibitoki wabonetse mu gihembwe cy’ihinga B 2024, hamwe n’umusaruro uturuka mu gihembwe cy’ihinga A 2024. Byongeye kandi ibiciro bya zimwe mu mboga byari hejuru mu gihembwe cya kabiri umwaka ushize, ugereranyije n’uko byari biri mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka wa 2024.

Ku rundi ruhande, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu wariyongereye ugera kuri 4.5 ku ijana uvuye kuri 2.7 ku ijana bitewe n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamuwe muri Mata uyu mwaka hakurikijwe uko ibiciro byari bihagaze ku isoko mpuzamahanga nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’inama ya Komite Ishinzwe Politiki y’Ifaranga muri BNR, BWIZA ifitiye kopi, ribigaragaza.

Uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha, iteganyamibare rigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzakomeza kuba hafi ya 5 ku ijana, bitewe n’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kuko byitezwe ko umusaruro w’ubuhinzi uzakomeza kuba mwiza nkuko bisanzwe bigenda mu gihe ikirere cyabaye cyiza.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu nawo ushobora kwiyongeraho gato muri 2024 bijyanye n’iteganyamibare ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ariko kandi, iri teganyamibare ngo rishobora kuira inzitizi zishingiye ku midugararo ya politiki, nk’amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’intambara y’u Burusiya na Ukraine, bishobora guhungabanya ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga. Byongeye kandi, ikirere kitabaye cyiza, gishobora guhungabanya umusaruro w’ubuhinzi n’ibiciro by’ibiribwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *