Kuri uyu wa Kane mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hasojwe Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 14, rimaze iminsi 47. Urubyiruko rwaryitabiriye rwahawe amasomo atandukanye abafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa.


Iri torero rigizwe n’urubyiruko 494 rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije ayisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda, Indashyikirwa zavuye ku rugerero rw’Inkomezabigwi zavuye mu turere twose n’abayobozi barwo.


Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana n’abandi bayobozi, bitabiriye igikorwa cyo gusoza Itorero Indangamirwa ku nshuro ya 14 ryasojwe n’Intore 494.
Bakoze ubushakashatsi ku mbyino gakondo z’u Rwanda n’umuziki, bashyiraho isano ryimbitse n’umurage gakondo.


Bahawe kandi imyitozo y’uburyo bwa gisirikare, harimo ubuhanga bwo kurwana hamwe n’imyitozo y’akarasisi.
Bacengeye cyane kandi amateka y’igihugu, kandi bamenyeshwa uruhare rwabo nk’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda binyuze ku batumirwa batandukanye bagiye babaganiriza.


