Kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, arasura Ukraine, nyuma y’ibyumweru bike abonanye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscow.
Uru ruzinduko ni ingirakamaro kuko Ukraine hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bari banenze cyane uruzinduko rwa Modi mu murwa mukuru w’u Burusiya muri Nyakanga.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yarunenze cyane, avuga ko “yababajwe no kubona umuyobozi wa demokarasi nini ku Isi ahobera umugizi wa nabi wa mbere w’inkoramaraso ku Isi i Moscou”.
None ikibazwa, Modi yaba asuye Kyiv kugirango aturishe Zelensky hamwe n’abandi bayobozi bo mu burengerazuba?
Ntabwo ari byo 100%
BBC ivuga ko bidatangaje kubona u Buhinde buringaniza umubano wabwo hagati y’ibihugu bibiri bihanganye cyangwa imiryango. Igihugu kizwiho kugira gahunda yo kutagira aho kibogamira mu bibazo bya geopolitique imaze imyaka mirongo ikora neza.
Uruzinduko rw’iki cyumweru, rwa mbere rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde muri Ukraine, rwerekana ko mu gihe u Buhinde buzakomeza kugirana umubano ukomeye n’u Burusiya, buzakomeza no gukorana neza n’uburengerazuba.
Michael Kugelman, Umuyobozi wa South Asia Institute mu kigo cya Wilson Centre i Washington, avuga ko uru rugendo ruzakomeza gushimangira ubwigenge bw’u Buhinde.
Ati: “U Buhinde ntabwo buri muri business yo guturisha bwo ibihugu by’iburengerazuba, cyangwa umuntu uwo ari we wese kuri icyo kibazo. Ni urugendo rugamije guteza imbere inyungu z’u Buhinde, mu kongera gushimangira ubucuti na Kyiv no kugaragaza impungenge zabwo ku ntambara ikomeje ”.
Icyakora, uru ruzinduko rugaragaza ko abadipolomate b’Abahinde bakiriye imyifatire ikaze yaturutse muri Amerika ku ruzinduko rwa Modi i Moscou.
U Buhinde bwirinze kunenga mu buryo butaziguye u Burusiya kubera intambara, ntibyashimisha ibihugu by’iburengerazuba.
Delhi ariko, yakunze kuvuga ku kamaro ko kubahiriza ubusugire bw’ibihugu. Yakomeje guharanira ko diplomasi n’ibiganiro bishyirwa imbere mu guhagarika intambara.


