Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko hafashwe undi mudugudu w’Uburusiya ubwo yasuraga umupaka ingabo za Ukraine ziherutse kwinjiramo mu Burusiya mu byumweru bibiri bishize.
Kyiv yavuze kandi ko yagabye igitero cy’indege zitagira abapilote ku birindiro by’indege mu majyepfo y’Uburusiya.
Iki gitero cyagabwe ku birometero 240 uvuye aho Ukraine yinjiriye mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw’Uburusiya, byerekana ko guverinoma ya Kyiv ishobora kuba ifite intego yo kugeza intambara mu turere twinshi duhana imbibi.
Abayobozi i Kursk bavuze ko batangiye gushyiraho amazu yo kubamo kugira ngo bafashe kurinda abaturage mu gihe igitero Ukraine yaba iteye..
Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya na yo yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, ingabo zayo zafashe umudugudu wa Mezhove mu burasirazuba bwa Ukraine mu karere ka Donetsk.Uburusiya bwavuze kenshi ko igitero cya Ukraine ku butaka bwacyo cyahagaritswe bityo ko nta gikuba cyacitse.
Uburusiya bwavuze kandi ko kuba Ukraine yarinjiye ku mupaka wabwo mu minsi micye ishize ikigarurira agace kamwe, byasaga n’agatego bateze ingabo za Zelesky kugirango ingabo z’u Burusiya zibone uko zinjira mu kandi karere kandi karere k’ i Kyiv.


