Mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe, hari abaturage barimo gutabaza inzego zibishinzwe basaba ko babakiza insoresore ziyise abuzukuru ba shitani zibazengereje .
Bavuga ko nyuma y’uko izi nsoresore ziciwe mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, zahise zihindura umuvuno ziyoboka mu bice by’ibyaro by’umwihariko mu murenge wa Cyanzarwe.
Bamwe mu baganiriye na Radiotv10, bavuga ko kugeza ubu nta muturage upfa kugenda mu masaha y’umugoroba kuko iyo bamurabutswe bamwambura ibyo afite ndetse ngo rimwe na rimwe iyo ari umugore cyangwa umukobwa uhanyuze hari igihe bamufata ku ngufu.
Abatangabuhamya bamwe babashije gucika urugomo rw’izi nsoresore, bavuga ko zibategera mu ishyamba rinini riri mu kagari ka Busigari, aho ziba zitwaje intwaro gakondo.
Hari uwagize ati: “Barantangiriye maze barambaza ngo wikoreye iki? mbabwira ko ari epinard [imboga] maze barambwira ngo nture hasi nuko ntura hasi ndiruka kuko bari bafite inkoni n’imipanga.”
Hari undi wavuze ko hari igihe yanyuze muri iri shyamba ageze imbere asanga izi nsoreresore zahategeye umuntu ahagana nka saa moya z’ijoro maze akizwa n’amaguru. Ati: Byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”
Evariste Nzabahimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanzarwe, avuga ko iki kibazo cy’izi nsoresore kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano
Ati: “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”
Icyakora, Bwana Nzabahimana avuga ko hari abantu bakomerekejwe n’izi nsoresore ariko bakaba baravuwe bagakira.
Ikibazo cy’aba biyise abuzukuru ba shitani cyumvikanye cyane mu bihe bya COVID-19 ubwo habaga gahunda ya Guma mu Rugo ari nabwo cyageze ku yindi ntera. Bibasiye cyane umurenge wa Gisenyi n’inkengero zawo ariko mu minsi ishize inzego z’umutekano ziza gukaza umurego zirabahashya.


