Umutima wawe n’imbaraga zicecetse

Nuko ba basirikare basubira ku batambyi bakuru n’Abafarisayo. Na bo barababaza bati”Mubujijwe n’iki kumuzana?” Abasirikare barabasubiza bati “Yemwe, ntabwo higeze kuba umuntu uvuga nka we.”

(Yohana 7:45;46)

Iki cyanditswe kirimo amasomo atatu akomeye:

1. Hari igihe umwanzi agambirira ibibi kuri twe, ariko ntibibuze Imana kudukorera ibikomeye, natwe tukemera ko ariyo yabikoze. Gusa ariko hakabamo n’abaduca intege ko ari ibisanzwe ntamana yabibayemo. Rinda umutima wawe gutesha agaciro imirimo y’Imana mu buzima bwawe.

2. Icyo ukeneye kuruta ibindi byose mu buzima, ntabwo ari amafranga, abantu cyangwa ibintu. Ukeneye ubumenyi, amakuru. Ukeneye amakuru kuri wowe bwite. Umenye Uwo uriwe muri Kristo, bizagena imivugire yawe, imikorere yawe, ibitekerezo byawe n’ibindi, kandi bigakurura ikiganza cy’Imana gukora n’aho utabona, kukuvugira aho udahari, kukurwanira intambara utazi, kuguhesha ibyo udasabye, kukugaburira udashonje, kukwinjiza aho udakwiye, kuguhuza n’abo udatekereza…, gusa kuko unezeza umutima wayo. Dawidi ntiyasabye kuba umwami, ahubwo yahizemo kunezeza Imana, iyo imiterere ye yatumye Imana imwimika.

3. Igihe cyose uzaba uhagaze uko Imana igushaka n’aho igushaka, n’ubwo haba abaguteza ibibazo, imbaraga z’umutima nizo zizarwana kuko zizakurura uwahagushyize, ninawe uzahagukura, ntawundi. Intambara zahozeho kandi zizahoraho, ariko uturinda nawe yahozeho kandi azahoraho, azi icyo gukora. Igihe cyose, Yesu azakorana bya hafi n’imitima yacu, n’Amahoro masa.

Shalom

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *