Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer akomeje gushinjwa kurushaho guteza ikibazo cy’abimukira nyuma yo gukuraho ingamba zari zafashwe n’aba conservateurs zo gukemura iki kibazo.
Kuva Starmer yatsinda amatora muri Nyakanga, abimukira barenga 5000 bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bambutse umuyoboro wa English Channel.
Icyakora, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, yemeye guhangana n’imibare yiyongera kandi avuga ko Ishyaka ry’Abakozi rizirukana abimukira barenga 14.000 mu mpera za 2024.
Cooper agaragaza imigambi ye mu Nteko Ishinga Amategeko, yabwiye abadepite ati: “Ubuyobozi bushya bw’umutekano ku mipaka buzakorana n’inzego z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu gushakisha inzira zose zo gusenya udutsiko tw’abanyamagendu bategura kwambuka mu bwato buto bihungabanya umutekano w’umupaka kandi bigashyira ubuzima mu kaga.”
Aganira na GB News, uwahoze ari umudepite w’ishyaka ry’aba conservateurs, Damian Green, yaburiye Ishyaka ry’Abakozi ko “bakeneye gahunda yo gukumira” isa n’iy’umugambi w’u Rwanda kugira ngo bahangane neza n’abimukira”.
Abajijwe niba “afite icyizere” kuri gahunda z’Ishyaka ry’Abakozi, Green yatangarije GB News ati: “Oya – iyi guverinoma izungukirwa n’ibyemezo byafashwe na guverinoma yayibanjirije ku bijyanye n’abimukira mu buryo bwemewe n’amategeko, nka viza z’umuryango, ibyo bigabanya umubare.
Yakomeje agira ati: “Ariko ku bimukira mu buryo butemewe n’amategeko, mu bwato buto, ibyo iyi Guverinoma ikora byose bishobora kurushaho kubizambya.”
Mu gusobanura iseswa rya gahunda y’u Rwanda, yari yemejwe neza mbere gato y’uko Ishyaka ry’Abakozi rijya ku butegetsi, Green yavuze ko guverinoma ya Starmer “ntacyo ifite cyo kuyisimbuza”.
Green yagize ati: “Njye mbona kuri njye barahagaritse gahunda y’u Rwanda kandi nta kintu bafite cyo kuyisimbuza.


