Igisirikare cy’u Buyapani cyatangaje ko indege y’iperereza y’Abashinwa Y-9 yazengurutse hejuru y’izinga rya Danjo ku nkombe y’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirwa kinini cy’amajyepfo cy’Ubuyapani cya Kyushu mu gihe cy’iminota ibiri, bongeraho ko abayobozi b’Ubuyapani barimo gusesengura ibikorwa bya gisirikare by’Ubushinwa biherutse gukorwa .
Le Monde ivuga ko abakozi bahuriweho n’ingabo z’Ubuyapani bayitangarije ko, Ubuyapani bwateguje indege z’intambara,maze ziburira indege z’Ubushinwa guhita zisohoka mu kirere cy’Ubuyapani.
Nk’uko ingabo z’Ubuyapani zibitangaza, ubuyapani bwakoresheje indege z’impigi(avions chasseurs) inshuro zigera kuri 669 hagati ya Mata 2023 na Werurwe 2024, mu kurwanya indege za gisirikare z’Ubushinwa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, mu itangazo ryayo yavuze ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani Masataka Okano, yahamagaye Ambasaderi w’agateganyo w’Ubushinwa Shi Yong kugira ngo yamagane byimazeyo ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’Ubuyapani. Okano yasabye kandi ko Ubushinwa bwafata ingamba zo gukumira ibi bikorwa.
Abashinzwe umutekano mu Buyapani, barushijeho guhangayikishwa n’ubufatanye bwa gisirikare bugenda bwiyongera hagati y’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubushinwa n’Uburusiya, ndetse n’Ubushinwa bugenda bushimangira ibikorwa bikorerwa mu mazi n’ikirere by’Ubuyapani .
Ibi byatumye Tokiyo ishimangira cyane kurinda umutekano w’amajyepfo y’Ubuyapani, ndetse n’ibirwa bya kure ,ibyo birwa bikaba bifatwa nk’ahantu habereye kuba ibirindiro by’ingabo(defence strategique) z’Ubuyapani muri ako karere.
Bwiza.com


