Nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda isohoye itangazo habura iminsi itanu ngo iryo yari yaratangaje mbere rivuga ku gihe amasomo azatangirira ryubahirizwe, abanyeshuri batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo bigaruka ku kunenga amwe mu matangazo y’iyi kaminuza bigamo ahora avuguruzanya ndetse bamwe akanabasiragiza.
Impaka n’ibitekerezo by’abanyeshuri bayigamo, byaje kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2024, nyuma y’uko hasohowe itangazo ku rubuga rwa X rivuga ko itariki yo gutangira amasomo muri iyi kaminuza yahindutse ikaba ku ya 16 Nzeri 2024, aho kuba 02 Nzeri 2024 nk’uko bari barabimenyeshejwe mbere.
Ibyagarutsweho cyane na benshi ni ukuntu hari bamwe mu banyeshuri bari basoje kwishyura ubukode bw’amazu yo kubamo, ndetse bamwe banatangiye kuyabamo; kuko bari biteguye gutangira amasomo ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 02 Nzeri 2024.
Muri aba banyeshuri batanze ibitekerezo byabo harimo n’abavuga ko bari bakoze ingendo ndende kugira ngo bagere ku mashuri bigamo. Bibazaga uko baza kubyitwaramo mu gihe hamaze gusohoka mu buryo butunguranye itangazo batazi neza impamvu yaryo. Icyo baheraho banifuza kumenya icyatumye batabimenyeshwa hakiri kare.
Hari n’abumvikana bavuga ko hakenewe gukorwa igenzura ryihariye mu mitegekere y’iyi kaminuza yigwamo n’abanyeshuri barenga ibihumbi 30 mu mashami yayo aherereye hirya no hino mu gihugu. Ibyo babona bishobora gutanga igisubizo kirambye.
Abakurikiranira hafi iby’uburezi bw’u Rwanda babona hakiri byinshi bibangamiye iterambere ryabwo uhereye mu mashuri abanza n’ayisumbuye utaretse na kaminuza y’igihugu bikigaragara ko hari ibyo yananiwe gukemura. Bagasaba Minisiteri y’uburezi kugenzura aho bipfira mu maguru mashya.
Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda baganiriye na BWIZA, bemeza ko buri gihe bahora biteguye impinduka zidasanzwe, rimwe na rimwe basesengura bakabona zitari zikwiriye kubaho dore ko babona bibituraho batanabigizemo uruhare.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda kuri iki kibazo, bwana Kabagambe Ignatius, ariko inshuro zose twamuhamagaye ntiyitabye, ndetse n’ubutumwa bw’amagambo n’amajwi twamoherereje ntiyabusubije.

