Uganda irishimira ibimaze kugerwaho mu myaka hafi itatu ishize Ingabo za UPDF zifatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho byiswe ‘Operation Shujaa’ byo kurwanya Inyeshyamba za ADF
Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo ikomeje guteza umutekano mucye.
UPDF ivuga ko imfungwa zirenga 100 zabohojwe kuva iyo gahunda itangiye.
Gen Felix Kulaijye, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangarije VOA ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo guca intege ADF no kubohora abagizwe imbohe n’uwo mutwe.
Ariko nubwo ibyo bimaze kugerwaho, ADF yakomeje kugaba ibitero ku baturage ba Kongo. Raporo zerekana ko rimwe na rimwe ibitero bya ADF bihitana amagana.
Ingabo za Uganda zivuga ko nubwo rimwe na rimwe abarwanyi ba ADF bagabaga ibitero ku butaka bwa Uganda, hari benshi bishwe.
ADF, umutwe ukomoka muri Uganda umaze imyaka isaga 20 ukorera muri Kongo. Ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na leta hamwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


