Umubare w’Abapolisikazi bari muri Polisi y’u Rwanda uri hafi kugera kuri 24%

Umubare w’abapolisikazi bari mu gipolisi cy’u Rwanda umaze kugera hafi 24 % ariko intego akaba ari ukugera kuri 30%.

CG Namuhoranye yavuze ko mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, polisi y’urwanda igeze kure mu kongera umubare w’awapolisikazi kugeza ku ntego nibura ya 30% .

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ihuza abakobwa n’abagore bari muri Polisi y’Igihugu, ku nshuro ya 13.

Yagize ati: “Twahuye kugira ngo twibukiranye ihame ry’uburinganire n’aho tugeze turyubahiriza muri Polisi y’u Rwanda. Ubu Polisi ifite Abapolisikazi bagera kuri 23.5% kandi mu gihe cya vuba bazaba barenga 30% mu rwego rwo kubahiriza iri hame.”

Umuyobozi wa Polisi ,CG Namuhoranye yagaragaje ko bizabafasha kubaka igipolisi cy’umwuga mu gukumira ibyaha no gushyira mu bikorwa amategeko nk’inshingano nyamukuru za Polisi y’Igihugu.

Yakomeje agira ati:“Iri huriro ntirishingiye gusa ku byo tuganirira hano cyangwa imyanzuro ifatirwamo; ahubwo icy’ingenzi kurushaho ni uburyo bishyirwa mu bikorwa. Ikizaba gisigaye ni uguhangana n’imbogamizi duhura nazo mu kubishyira mu bikorwa.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *