Nyuma yo kubyimba ukuguru kugeza ubwo kungana n’icyana cy’inzovu,yizeye gukira-AMAFOTO

Arun Rajasingh ukomoka mu gihugu cy’ubuhinde yemeza ko afite ikizere cyo gukira , nyuma yaho avukanye imisemburo mike bikamukurizamo kubyimba ukuguru kugeza ubwo gupima ibiro bingana n’icyana cy’inzovu
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ngo yavutse abura imisemburo imwe n’imwe bikurizamo ko ukuguru kwe kubyimba kugera aho gupima ibiro 100 nk’iby’ibyicyana cy’inzovu gipima.
Abaganga bo mu buhinde bagerageje kuba bakwita kuri uwo mugabo biranga biba iby’ubusa ahubwo kubyimba bikarushaho kwiyongera umunsi ku wundi, ibyo byatumye abo baganga bemeza ko asigaje ibyumweru byo kubaho, ariko we ntiyiheba ahubwo arushaho kugira ikizere cyo kuramba.

bwiza.com
Ushobora kumukandagira ku kuguru ntabyumve

Arun mu magambo ye yagize ati” ndizera neza ko igihe icyaricyo cyose, ahariho hose nzabona igisubizo cy’uburwayi bwange, abaganga baracyashakisha uburyo bushoboka ngo mbe navurwa ariko ntago baragira icyo bageraho gusa sinataye ibyiringiro kuko igihe runaka nshobora kubona imiti nkakira”
Kugeza ubu Rajasingh utabasha kwivana aho ari kereka abonye umufasha kumutwara ku kagare k’amapine igihe ashatse kujya mu bwiherero cyangwa ahandi hatandukanye akomeza agira ati
“ nahuye n’uburwayi urebye kuva nk’ivuka aho navutse amaguru yose asa n’afite ubumuga ariko uko ngenda nkura niko ukuguru kw’iburyo kwagiye kubyimba nk’igipurizo (Baloon) ubu kukaba kunganya ibiro n’icyana cy’inzovu.
bwiza
Ntabasha kwikura aho aba ari

Rajasingh kandi avuga ko mbere y’uko nyina umubyara yitaba Imana yari amaze gufata impamyabushobozi mu bijyanye n’ikoranabuhanga,nyuma aza no kubona utuzi dutandukanye ariko akaduhagarika bitewe n’uko batihanganiraga uburyo abanye n’ubwo bumuga .
Ibyo byatumye atekekereza kwihangira imirimo kandi yemeza ko agomba kugera kuri iyo ntego. kandi ngo nyuma yo guhura n’abaganga bo mu buhinde arashaka kuzenguruka isi yose ashaka uko yavuza uburwayi bwe kandi akongeraho ko azakira akomeze imishinga ye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *