Chorale Ababwirizabutumwa igiye gushyira ku mugaragaro Album DVD ya 3

Chorale Ababwirizabutumwa ikorera mu itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa 7 ku Muhima igiye kumurika Album yayo DVD ya 3 ndetse kuri uwo munsi izanamurika Album Audio 3 zikaba Album 6 z’amajwi.

bamwe mu bagize Chorale Ababwirizabutumwa

Ababwirizabutumwa imaze imyaka igera kuri 31 kuko yavutse mu mwaka 1985 Ikorera mu itorero rya Adventiste b’umunsi wa karindwi rya Muhima iyi Chorale ikaba imaze gukora ivugabutumwa ritandukanye hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo, aho yagiye igarurira abantu kukureka ibibi bakiyegurira Imana.
Perezida wa Chorale Ababwirizabutumwa

Ngizemuremyi Zephanie umuyobozi wa Chorale ushinzwe ijambo ry’Imana muri chorale mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko ubu bari mu myitegure ikaze yo kuzashyira k’umugaragaro Album yabo ya 3 y’amashusho ndetse niz’amajwi eshatu
Chorale Ababwirizabutumwa imaze kugira abaririmbyi 35bagizwe n’ingeri zose harimo abakuze n’abato, mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka nibwo hazashyirwa k’umugaragaro ibindi bihangano byabo bishya uyu muhango uzitabirwa n’Amakorare atandukanye azaturuka hirya no hino, harimo Light Famille guturuka i Gisenyi,Yesu Araje ,Abakurikiye Yesu yo ku Kacyiru n’abandi.
Umwe mubatangije Chorale

Igitaramo cyo gusyira k’umugaragaro ibi bihangano kizaba tariki 6 z’ukwezi kwa 3 kurusengero rw’Abadivantisite b’umunsi wa 7 ku Muhima ari naho iyi Chorale isanzwe iteranira . Ngizemuremyi Zephanie yakomeje avuga ko uzaba ari umunsi udasanzwe kuribo ndetse n’inshuti zabo kuko basohoye Album 3 z’amajwi ntibigera bazigeza ku bakunzi babo bitryo kuri uyu munsi bakazazimurikira hamwe na DVD yabo ya 3. iki gitaramo kizatangira saa Saba z’amanwa kigeze saa Kumi nebyiri z’umugoba.
BWIZA
Perezida w’abanyamuryango ba Chorale Ababwirizabutumwa

Chorale Ababwirizabutumwa imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa zitandukanye mu Ntara z’Igihugu cy’u Rwanda ndetse yakoze n’izindi i Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi,ikaba imaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo gufasha no gufashanya ubwo,basura abarwayi ndetse n’ibindi kuri ubu bakaba bamaze kugira indirimbo z’amajwi zigera kuri 60 n’iza amashusho(Video)zigera kuri 30 byose bimaze kugera hanze.
Kanda Hano urebe Video:
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=lZUkn5w_f74]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *