img-20241007-wa0052.jpg

Ruhango: Abana banyagiwe n’imvura y’amahindu barwana ku ibendera ry’igihugu bashimiwe

Abana icyenda bo mu Ishuri Ribanza rya Cyobe riherereye mu Mudugudu wa Cyobe, Akagari ka Mbuye ko mu murenge wa Mbuye w’akarere ka Ruhango, bashimiwe ku bw’igikorwa cyafashwe nk’icy’ubutwari baheruka gukora.

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, ni bwo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bufatanyije n’ubw’akarere ka Ruhango bahembye aba bana.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bafashe igiti cy’ibendera ry’igihugu riri ku ishuri bigaho ngo ridatwarwa n’umuyaga, mu gihe harimo hagwa imvura y’amahindu. Iyo mvura yaguye ku wa 2 Ukwakira 2024.

Umwe muri aba bana witwa Gisubizo Ernest, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurwana ku bendera ngo ridatwarwa n’umuyaga bitewe n’uko yari yarabwiwe ko iyo riguye hasi igihugu gita icyizere.

Ati: “Twafashe ibendera mu mvura nyinshi kugira ngo ritagwa hasi, kuko bambwiye ko iyo ibendera riguye hasi igihugu gita icyizere”.

Yakomeje agira ati: “Ndashimira Polisi y’Igihugu yampembye amakaye n’ibindi bikoresho by’ishuru bizamfasha. Mfite inzozi zo kuzaba umusirikare. Polisi Turayishima kuba yaduhembye idufitiye icyizere, ikindi gikorwa cyose cyaba twacyitangira”.

Komiseri ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’igihugu n’abaturage muri Polisi y’u Rwanda, ACP Teddy Ruyenzi, yashimiye bariya banyeshuri; avuga ko igikorwa cy’ubutwari bakoze cyakoze ku mutima ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’igihugu.

Ati: “Nagira ngo Dushime ikigo gifite uburezi bwiza, cyane mu bijyanye no gukunda igihugu. Umuyobozi wa Polisi yadutumye ngo ntabwo twabifashe nk’ibintu bisanzwe, kuko aba bana guhaguruka mu mvura bagafata icyemezo bati ‘ikirango cy’igihugu cyacu ntigikore hasi ariko imvura itunyagire’, byaranashobokaga ko bari kuhasiga ubuzima. Turabashimira, icyiza gishimishije harimo n’umukobwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko igikorwa bariya bana bakoze kirimo gushyigikira Perezida wa Repubulika nk’umurinzi mukuru w’ibirango bw’igihugu.

Ati: “Bariya bana barinze Igihugu, ibendera ry’Igihugu ni ikirango gikomeye kuko abana bakoze igikorwa cy’indashyikirwa, ni igikorwa gisobanuye byinshi ku Rwanda rwacu kuko n’iyo Perezida wa Repubulika arahira ahabwa ibendera nk’umurinzi waryo mukuru, aba bana baramushyigikiye”.

Yunzemo ko ibikorwa bya bariya bana ari ikimenyetso cy’uko igihugu gikomeje kubona abagikunda bihereye mu batoya, bityo ko kizakomeza kuba cyiza kurushaho.

Mu byo bariya bana bahembwe harimo ibikapu, amakayi, amakaramu ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri.

img-20241007-wa0052.jpg

img-20241007-wa0054.jpg

img-20241007-wa0053.jpg

img-20241007-wa0056.jpg

img-20241007-wa0057.jpg

img-20241007-wa0059.jpg

img-20241007-wa0058.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *