Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’ibura ry’indege itagira umupolote (Drone) y’Igisirikare cya Leta FARDC ryateje impagaragara mu bahatuye aho kugeza ubu icyo gisirikare cyataye muri yombi umusaza witwa Zakayo ukekwaho uruhare mu kuburisha iyo ndege.
Uyu Zakayo ngo arazira ko yaba ari we waburishije iriya ndege n’ubwo hari n’andi makuru ari kuvuga ko iyo Drone ngo “Yariwe n’Inka z’Abanyamulenge batuye aho yaburiye.”
Umwe mu baturage batuye muri Minembwe aho bikekwa ko iyi ndege yaburiye yatanze ubuhamya, mu majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 22 Ukwakira 2024. Uyu muturage yumvikanye agira ati “Nko mu rukerera, Ako kadege ka FARDC kazamuka mu mihana gacunga umutekano, ni akantu gatoya kangana n’igitabo cya Bibiliya. Bakohereje, noneho ngo uwakohereje ntiyagaha igihe, ubundi ngo bagaha igihe kagendera hanyuma bakongera bakagarura.”
Uyu watangaga ubu buhamya wumvikanaga ko ari Umunyamulenge yakomeje agira ati ” Uwo wakohereje ngo yari yanyoye yasinze ntiyibuka kukagarura amasaha ageze gahita kagwa, noneho bo bakavuga ngo kaguye mu bagize commute (Abayobozi). Nuko baravuga ngo abagatoraguye ni twe, kaba karanyereye, kararigise.”
Uyu avuga ko FARDC yashakishije iyo Drone ahantu hose hanyuma ikayibura igahita ifata uwo Zakayo kuko ngo ” Hari akana kamubwiye ngo Dore kino kintu kiri hejuru yacu Papa! Nuko baramufunga kandi yanakubiswe cyane, bagiye bamumenaho amazi bakamukubita. Ntituzi niba bucya akiriho araye muri Kontineri.”
Hari abandi bari kuvuga kuri iri bura rya Drone ya FARDC basa n’abatebya bavuga ko iyo Drone yaba yibwe na Wazalendo bayiketsemo kuba Imari.
Abo ku ruhande rwa FARDC bo ariko baremeza ko iyi Drone yaba yahanuye n’ingabo za Col Makanika uyobora umutwe wa Twirwaneho urwanirira Abanyamurenge bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cyari cyatangaza kuri izi mpagarara zatejwe na Drone yacyo yaburiwe irengero.
Imaginez que les FARDC ont perdu un drone et sont allés emprisonner un vieux (Zakayo) à Minembwe qui ne sait même pas répondre à un téléphone l’accusant de l’avoir volé! Qu’est ce qu’un vieillard peut faire avec un drone ?? pic.twitter.com/JjFwCm7Acr
— Vive M23 (@kivuresidence) October 22, 2024


