Niyomugabo Emmanuel, wo mu karere ka Rutsiro bikekwa ko yarimo acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko yagwiriwe n’igisimu arapfa.
Ibi byabereye mu murenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Karumbi, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’amanywa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda mu kiganiro na BWIZA yemeje aya makuru y’urupfu rwa Niyomugabo, avuga ko yaguye mu gisigara kitari kigikoreshwa giherereye hagati y’ahacukurwa na Kampani ebyiri zifite impushya.
Ati: “Byagaragaye ko igisimu cyamuguyeho cyari igisigara, ntabwo ari aha kampani runaka izwi, cyamuguyeho kubw’amahirwe make yakuwemo yashizemo umwuka.”
Yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no kwibutsa abaturage ko badakwiriye gukora ubucukuzi butemewe kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi kenshi ko bagomba gukorana na kompanyi zifite ibyangombwa.
Abaturage benshi bo mu kagari ka Kirwa imibereho yabo ishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko uyu murenge ukorerwamo na Kampani eshatu zibifitiye ububasha n’ibyangombwa.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Mu mirenge 13 igize Akarere ka Rutsiro, 12 muri yo ibonekamo amabuye y’agaciro, naho ahandi haboneka umucanga n’ibumba ribumbwamo amatafari, ubuyobozi bukaba bukomeje no guhangana n’abantu bacukura umutungo kamere badasabye ibyangombwa cyangwa ngo babimenyeshe, bamwe bikabagiraho ingaruka zirimo no kubura ubuzima.


