Mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa Gatenga,akagari ka Karambo abaturage bahatuye bahangayikishijwe n’irerero ryatangiye gusenywa na ruhurura,bivugwa ko riri mu kibanza cy’Itorero Methodiste Libre Rwanda,ubu ariko rikaba ryarakodeshejwe n’umuntu wikorera ku giti cye.

Umuyobozi w’irerero utigeze ashaka gutangaza amazina ye cyangwa amazina y’irerero abereye umuyobozi,avuga ko rizwi n’inzego zibanze ndetse ko ntakibazo rifite.
Imibereho yiri rerero mu byukuri ubona ko ishobora guteza umutekano mucye ku bana baharererwa nkuko bitangazwa n’abahaturiye.
Abaturage kandi barasaba ubuyobozi kwita ku isuku yiri rerero ndetse n’amafunguro aba bana bato bahafatira, akagenzurwa bitewe n’umwanda ugaragara mu kumba bayateguriramo.

Mugisha Emmanuel,Gitifu w’Umurenge wa Gatenga,yavuzeko ikibazo cya za ruhurura kiri gushakirwa igisubizo n’Umujyi wa Kigali ariko akavuga ko bagiye kugenzura ko iri rerero ritashyira ubuzima bw’abana mu kaga.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, aherutse kuvuga ku kibazo cya za ruhurura igihe hagaragaraga ifoto y’umwana akambakamba ku kiraro cyimeze nk’urwego, ati:“Mu gihe Umujyi wa Kigali urimo gushakisha uburyo wakora iyi ruhurura hamwe n’izindi ziteye inkeke mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro kari gukora ibishoboka byose ngo kabe gakoze iki kiraro mu gihe cya vuba.”[uruvugiro]


