Mu Rwanda abacungagereza barenga 100 barasaba ubutabera bakava mu gihirahiro barimo hashize amezi icumi bahagaritswe n’Urwego rw’amagereza bakavuga ko batazi igihe bazasubirira ku kazi cyangwa se barirukanywe.
Muri Gicurasi 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko rwarekuye abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera ’ku mezi atanu’ bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu Karere ka Rwamagana, bakurikiranweho amakosa atandukanye .
Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko bakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa.
Aba babwiye voa ko nyuma yuko RCS ibarekuye bagiye kumara amezi arindwi badasuzubizwa mu kazi cyangwa ngo basezererwe.
Icyakora bavuga ko babona imishahara gusa badahabwa amafaranga yo kurya anagana n’ibihumbi 36 bari basanzwe bahabwa, bakavuga ko bafite impungenge kuko batari mu kazi , bagasaba ko bagasubizwamo cyangwa bagasezererwa.
Bavuga ko bakomeje gukatwa aya mafaranga yo kurya kandi batakirya basigaye bitunze ku giti cyabo,bakibaza kugeza magingo aya aho ano mafaranga ajya.
Umwe yagize ati :“Twategereje ko tubona ibaruwa idusubiza mu kazi twarayibuze. Biratubangamiye natwe nk’abantu bakunda igihugu , bashaka gukorera igihugu, kumva ko twahembwa amafaranga ya leta tudakora.”
Ikindi bavuga ko ntaho bashobora kuba bakura akazi kuko nta muntu waha umuntu akazi bigaragara ko afite akandi.
Undi nawe ati :“Nta hantu wajya gusaba akazi ngo bakaguhe, icyifuzo turi gusaba RCS ni uko badukura mu gihirahiro, badusubiza mu kazi .Ubwo nibatwirukana bazaba bafite ibimenyetso bigaragaza ko umukozi wa leta yirukanywe.”
RCS ntacyo itangaza ku busabe bw’aba bacungagereza kuko umunyamakuru yagerageje kuvugisha uru rwego ariko ntirwagira icyo rutangaza.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yigeze gutangazarika itangazamakuru ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.
Umwe mu banyamategeko utifuje ko imyirondoro ye ijya ahabona avuga ko bariya bantu bafunzwe binyuranye n’amategeko avuga ko uwo birukana ari uwarwaye igihe cy’amezi atandatu ariko iyo amaze amezi atatu batangira kumuhemba ½ cy’umushahara,iyo amaze amezi atandatu baramusezerera ariko bakamusezerera ku mpamvu z’uburwayi agahabwa n’imperekeza.
Uyu munyamategeko avuga ko bari bafunzwe n’urwego,bari bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ibyaha bakurikiranyweho bafungiwe ahantu hatemewe n’amategeko,ubusanzwe muri Disipuline ntibemerewe kurenza amezi ane n’iminsi umunani […]
Gusa kugeza ubu aba bacungagereza bavuga ko batazi niba barirukanywe mu kazi .


