Abantu 51 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 51 bo mu bice binyuranye bigize Intara y’Amajyepfo, bakaba bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, polisi yemeza ko abafashwe bagizwe n’abasanzwe ari abakozi bacukura ndetse n’abacuruzi bagura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira.

Mu bantu bafashwe, 17 ni abo mu karere ka Kamonyi, 09 bakaba abo muri Ruhango hamwe n’abandi 25 bafatiwe muri Muhanga.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zituruka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo za polisi ziherereye aho bafatiwe.

Polisi y’u Rwanda mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ikomeza ishimira abatanze amakuru, ndetse inasaba abanyarwanda kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bikanahungabanya ibidukikije.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *