Abayobozi bakuru ba Ukraine batangaje ko Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakozanyijeho n’Ingabo za Ukraine ku nshuro yabo ya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo bya Koreya y’Epfo, KBS, Minisitiri w’Ingabo muri Ukraine, Rustem Umerov, yavuze ko “itsinda rito” ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru ryagabweho igitero.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uherutse kwamagana Uburengerazuba avuga ko ntacyo bukora kuri izi ngabo za Koreya ya Ruguru, yavuze ko uru “urugamba rwa mbere na Koreya ya Ruguru rufungura igice gishya cy’ihungabana ku Isi”.
Seoul ariko yavuze ko “itemera ko [ingabo ku mpande zombi] zahanganye mu mirwano itaziguye”, ariko ko “ibyabaye” birimo umubare muto w’abasirikare ba Koreya ya Ruguru “hafi y’urugamba”.
Ukraine ivuga ko abasirikare bagera ku 11.000 ba Koreya ya Ruguru bari mu karere k’u Burusiya ko ku mupaka ka Kursk, aho ingabo za Ukraine zifite ingabo.
Mu byumweru bishize, ubutasi bwa Koreya y’Epfo na Amerika kimwe na NATO bavuze ko babonye ibimenyetso bigaragaza ko Ingabo za Koreya ya Ruguru ziri kwinjizwa mu ntambara y’u Burusiya.
Ariko Moscou na Pyongyang kugeza ubu ntibarasubiza mu buryo butaziguye na kimwe muri ibyo birego.
Ku wa Mbere, itariki 4 Ugushyingo 2024, umuyobozi mukuru wa Ukraine ushinzwe kurwanya amakuru y’ibinyoma, Andriy Kovalenko, yabanje kuvuga ku rubuga rwa Telegram ko “imitwe ya mbere y’ingabo za Koreya ya Ruguru yarashweho muri Kursk”.
Mu kiganiro na KBS, Rustem Umerov yemeje ibi, avuga ko yiteze ko “umubare munini” w’ingabo za Koreya ya Ruguru zishobora kwinjira mu mirwano, nubwo yongeyeho ko “kugeza ubu ari ugukozanyaho guto… ”
Yongeyeho ko benshi muri bo bakomeje imyitozo.
Umerov ati: “Bambaye imyenda y’u Burusiya, barimo gutozwa amayeri, kandi boherejwe ku buyobozi butandukanye bw’ingabo z’u Burusiya ku murongo w’imbere.”
Yavuze ko bishoboka ko imitwe itanu, umwe ugizwe n’abasirikare bagera ku 3.000, izoherezwa ahabera intambara.
Ntiyavuze niba hari abapfuye cyangwa abakomeretse.
Kuri uyu wa Gatatu, Zelensky yahamagariye Ukraine “hamwe n’Isi … [gukora] ibishoboka byose kugira ngo iyi ntambwe y’u Burusiya iganisha ku kwagura intambara … inanirana. Haba kuri bo (u Burusiya), ndetse no kuri Koreya ya Ruguru.”
Amakuru avuga ko igikorwa nk’iki cya Koreya ya Ruguru cyanahangayikishije Korea y’Epfo, bizamura umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Seoul yari yahamagaje Ambasaderi w’u Burusiya, isaba ko “ingabo za Koreya ya Ruguru zahita ziva” muri Ukraine. Yaburiye kandi ko barimo gutekereza guha intwaro Ukraine mu buryo butaziguye.
Abasesenguzi bavuze ko Pyongyang ishobora kwishyurwa, cyangwa ikaba ishobora guhabwa ikoranabuhanga rya gisirikare ry’u Burusiya nk’ingurane y’ingabo zayo.
Kuri uyu wa Gatatu, abadepite bo mu Burusiya baratora kugira ngo bemeze amasezerano yo kwirwanaho na Koreya ya Ruguru, nk’uko byasabwe bwa mbere mu ruzinduko rukomeye rwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Pyongyang muri Kamena.
Biyemeje ko u Burusiya na Koreya ya Ruguru bizatabarana mu gihe habaho “igitero” ku gihugu kimwe cyangwa ikindi.


