Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, rwategetse ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Divine Muheto afungurwa.
Ni mu mwanzuro w’urubanza rwaregwagamo uyu mukobwa urukiko rwasomye kuri uyu wa Gatatu.
Miss Muheto yari amaze igihe afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birenze urugero, gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira ndetse no guhunga ubwo yari amaze gukora impanuka.
Ku wa 31 Ukwakira 2024 ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yemeye ibyaha yaregwaga, icyakora ahakana ko atigeze ahunga ubwo yari akimara gukora impanuka.
Urukiko mu mwanzuro warwo rwahanishije Miss Muheto igifungo cy’amezi atatu ariko gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse runamuhanisha ihazabu ya Frw 190,000.
Rwategetse kandi ko ahita arekurwa.


