Waba wiruka ku kintu kizaguteza agahinda?

Kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro.
(Umubwiriza 1:18)

Iki igice cya mbere cy’igitabo cy’umubyiriza kiratwigisha neza ko mu isi byose n’ubusa kandi n’ukwiruka nyuma y’umuyaga.

Ngo nta gishya, Imana igarura ibyahozeho. Uko uzi byinshi, ni nako wikorera byinshi. Mu isi ibintu byose byinyuranamo, agahinda n’umunezero, ibibazo n’ibisubizo, mbese byose byiranyuranamo.

Icyahise kiragaruka, n’ikiriho kizahita. Nta munezero uhoraho ibihe byose, nta n’agahinda gahoraho ibihe byose.

Icyo waharaniye imyaka myinshi, ukavunika, ndetse unahomba byinshi ngo ukigereho, ugira umunezero mwinshi ukigezeho, ariko birangira uhise, hakaduka ikindi kigutwara imbaraga n’uwo munezero.

Niyo mpamvu dukwiye gushira byose mubiganza by’Imana kuko we waduhaye Yesu ngo atuyobore, aduherekeza muri ibi bihe byose, azahora aduha umunezero w’Imana, ubonekera no mu mibabaro.

Ibiducumuza uyu munsi, bituzanira umunezero w’akanya gato cyaneee, tugasubirana umubabaro, udusunika kwongera gucumura ngo twongere tugubwe neza. Ibyo birakomeza kugeza aho bihinduka imiterere y’umuntu biranga kamere ye.

Aho niho imibanire yacu na Yesu ituneshereza wa munezero w’akanya gato uterwa n’ubuhemu, ukaduha umunezero uhoraho uterwa no gukiranuka gutangwa n’Umwuka Wera.

Rero ndifuriza buri wese kureba ibyo yirukaho iminsi yose, bimucumuza, amenye ko bizahora bigaruka, kandi arimo kwiruka inyuma y’umuyaga.

Ahubwo agambirire kwiruka kuri Yesu, uwo rimwe azamwiyereka kandi azamugeza kucyo yamuremeye.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *