Uyu munsi, buri wese n’umusaruro w’ibyemezo yafashe mu myaka ishize. Gusa benshi bagiraga amahitamo kubera ibihe banyuragamo, kubera kunezeza abandi, kubera ibigezweho, atari kubera abafashe umwanya wo kubitekerezaho. Igihe kirageze ko dufata imyanzuro ituma mu myaka iza, tuba umusaruro w’ibyo twatekerejeho kandi tunabihitamo. Ntakugendera ku mahirwe cyangwa mu cyuka cyo kurangazwa n’ibihe cyangwa abantu.
Wa munyabute we, sanga ikimonyo, Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.
Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, N’ubutindi bugutere nk’ingabo.
(Imigani 6:10;9)
Iki cyanditswe kirangiye kinaduhaye ingaruka yo gusinzira, cyangwa umusaruro w’umunyabute ndetse n’urugero rwo kureberaho, arirwo ikimonyo.
Ngo uzasinzira ugeze ryari? Uzarangazwa n’ibikumunga ugeze ryari? Uzizera ibinyoma ugeze ryari? Uzinangira umutima ugeze ryari? Uzatwarwa n’iby’isi ugeze ryari? Uzijandika mu cyaha ugeze ryari? Uzishushanya ugeze ryari? Uzategereza ubufasha bw’abandibigeze ryari?
Igihe kirageze ko ukanguka, ugafata imyanzuro ikwubaka ikaguhindurira amateka. Igihe kirageze ko wava mu ibyo wabayemo bidatanga umusaruro, cyangwa bigenda bikumara gacye gacye.
Ngo itegereze ikimonyo, ntikigira umutware, ariko kigira gahunda. Hari abantu bakora ari uko hari umuntu ubahagaze hejuru, cyangwa abatazi kwibyiriza cyeretse hari ubibutse cuangwa ubasunitse kugira icyo bakora.
Igihe kirageze ko bibyira ko barusha ikimonyo ubwenge n’ubushobozi, ko bagomba kumenya icyo bifuza bakakiharanira. Igihe kirageze kobtwuga kwiteganyiriza m’umwuka, m’ubumenyi, mu bifatika, mu nshuti ndetse no mu mibiri yacu. Kuko aho uko hari atano, niho umwanzi adutsindishiriza, atwinjirana, akadukomeretsa ndetse no kuducumuza.
Ubwawe, ntiwabigeraho. Cyeretse Yesu agushoboje. Ukeneye igihango cyo kunesha hamwe nawe. Mubyire aguteze yombi.
Shalom,
Pastor Christian


