Uganda: Rurageretse hagati y’Umunyarwandakazi Isabella Niwemwungeri na Kaminuza ya UCU

Isabella Niwemwungeri, Umunyarwandakazi akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Uganda (UCU) mu Karere ka Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda yavuze ko azarega iki kigo nyuma yo kwangirwa amahirwe yo kurangiza (graduate).

Niwemwungeri, wari ugiye kurangiza amashuri hamwe n’abandi banyeshuri 561 ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024, yamenyeshejwe iminsi ibiri gusa mbere y’imihango ko atemerewe kubera ibibazo bijyanye no kwemeza impamyabumenyi ye yo mu Rwanda.

Mu ibaruwa y’igitekerezo cyo kurega yo ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024, yandikiwe umuyobozi wungirije wa UCU, Niwemwungeri, abinyujije ku bamwunganira muri Beitwenda and Co Advocates, asobanura ibyo avuga.

Arashinja kaminuza “kutubahiriza inshingano zayo kugira ngo yemererwe” kurangiza nubwo yatsinze amasomo.

Niwemwungeri avuga ko yiyandikishije mu ishami ryo kwihangira imirimo no gutegura imishinga (Diploma in Entrepreneurship and Project Planning program) muri Bishop Barham University College (College ya Kaminuza ya Gikirisitu ya Uganda) muri Nzeri 2015 arangiza mu Kwakira 2018.

Muri Gicurasi 2022, yasabye kandi yemererwa gukurikira Bachelor of Business Administration (BBA), ari naho yarangirije amasomo ye nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Izina rye ryagaragaye ku rutonde rw’abanyeshuri barangije ku itariki ya 26 Ukwakira na 5 Ugushyingo 2024.

Niwemwungeri yemeza ko icyemezo cya kaminuza cyo kutemererwa ku munota wa nyuma, nubwo yari yabanje kwemererwa, “cyamuteje akababaro gakomeye ndetse n’igihombo cy’amafaranga.”

Itsinda ry’abanyamategeko bamwunganira rirasaba indishyi za miliyoni 350Ugx z’indishyi n’inyongera ya miliyoni 5Ugx y’amagarama y’urubanza.

Abunganizi be bagaragaje ko niba kaminuza itabahaye igisubizo kibanyuze mu minsi irindwi, bazitabaza urukiko, “basaba indishyi z’igihe cyatakaye, igihombo cy’amafaranga, ndetse n’akababaro k’amarangamutima yatewe n’ibikorwa bya kaminuza.”

Mu gusubiza, Rodgers Bikangiso, umunyamategeko uhagarariye Ishuri Rikuru rya Kaminuza ya Bishop Barham, yemeje ko yakiriye integuza yo gushaka kubarega maze avuga ko ubuyobozi bwa kaminuza buzaterana kugira ngo busuzume iki kibazo maze bahitemo igisubizo kiboneye.

Bikangiso yavuze kandi ko kaminuza yahaye Niwemwungeri amahitamo abiri: “gukomeza akajya mu mategeko cyangwa gusubira ku ishuri agasubiramo amasomo ye nta kindi kiguzi.”

Mu gihe igihe ntarengwa cyo gusubiza kaminuza cyegereje, ikibazo cya Niwemwungeri cyongeye kugaragaza imbogamizi abanyeshuri bahura nazo mu kwemeza ko impamyabumenyi zabo zemewe neza, ndetse n’inshingano z’ibigo by’amashuri mu kubahiriza ibyo biyemeje ku banyeshuri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *