img-20241122-wa0004-1140x760.jpg

Pauline wiciwe i Rukumberi yasezeweho bwa nyuma

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline w’imyaka 66 wishwe urupfu rw’agashinyaguro.

Mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Nduwamungu yishwe n’abantu batahise bamenyekana bamujugunya mu kimoteri barenzaho itaka ariko umutwe bawukuyeho.

Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB haje gukorwa iperereza hafatwa abakekwaho kugira uruhare muri uyu mugambi mubisha, uwitwa Nziza w’imyaka 19 y’amavuko, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya no kwerekana aho yari yahishe umutwe wa Nduwamungu mu bwiherero.

Kuri uyu wa Kane, tariki 21 Ugushyingo 2024, nibwo habaye umuhango wo gushyingura Nduwamungu witabirwa nabo mu muryango we, inshuti z’umuryango, abaturage, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abashinzwe umutekano.

Nyuma yo kumusezera mu rugo rwe, hatuwe igitambo cya misa yo kumusabira
cyayobowe na Padiri mukuru, Ruberandinda Jean Claude wa Paruwasi ya Rukoma iherereye mu Murenge wa Sake, Akagari ka Rukoma, Umudugudu w’Isangano.

Mu mateka ya Pauline, bavuze ko yavukiye i Rukumberi ariko akaba afite inkomoko mu Majyepfo y’igihugu mu Karere ka Ruhango, yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma, yabyaye abana bane gusa yari asigaranye batatu n’abuzukuru batanu, yakoze imirimo irimo nk’ubwarimu, ubuganga n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yashimiye ababaye hafi umuryango abizeza ko bazakomeza kubaba hafi.

Ati: “Turabizeza ko turi gukorana n’inzego z’ubutabera n’ubucamanza kugira ngo umuntu wese wagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera Pauline ahanwe mu ruhamwe kandi bitange n’urugero ku bandi.”
img-20241122-wa0004-1140x760.jpg
img-20241122-wa0025-1140x855.jpg
img-20241122-wa0029-1140x855.jpg
img-20241122-wa0032-1140x855.jpg
img-20241122-wa0036-1140x855.jpg
img-20241122-wa0029-1140x855.jpg
img-20241122-wa0032-1140x855.jpg
img-20241122-wa0036-1140x855.jpg
img-20241122-wa0016-1140x760.jpg
img-20241122-wa0014-1140x760.jpg
img-20241122-wa0012-1140x760.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *