Gen Valery Zaluzhny wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, yatangaje ko intambara ya gatatu y’Isi yamaze gutangira nyuma y’uko ibihugu by’inshuti z’u Burusiya byinjiye mu ntambara burwanamo na Ukraine.
Uyu musirikare kuri ubu usigaye ari Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yabitangaje ku wa Kane, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka UP100 bitangwa byari byateguwe n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda.
Yagize ati: “Ndemera ko muri 2024 dushobora kwizera cyane ko intambara ya gatatu y’Isi yamaze gutangira. Impamvu ni uko muri 2024 Ukraine itari kurwana n’u Burusiya gusa. Abasirikare bo muri Koreya ya Ruguru bahagaze imbere ya Ukraine. Reka tubwizanye ukuri. Kuri ubu muri Ukraine ‘Shahedis’ za Iran ziri kwica abasivile izuba riva, nta n’isoni”.
Uyu Jenerali yunzemo kandi usibye Koreya ya Ruguru na Iran, intwaro z’u Bushinwa na zo ziri gukoreshwa muri Ukraine.
Zaluzhny yavuze ibi mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru Ukraine na yo yatangiye kurasa mu Burusiya ikoresheje missile zirasa kure yahawe n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza.
Ni nyuma yo guhabwa uburenganzira bwo kuzikoresha.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya mu ijambo yavuze ku wa Kane, yaburiye biriya bihugu byombi ko u Burusiya na bwo bushobora kubirasaho bukoresheje intwaro karahabutaka busanzwe bufite.


