Mu mico itandukanye y’Isi, cyane cyane mu bihugu byo mu Burayi, Amerika, ndetse no muri Afurika, habaho umuco udasanzwe wo gukomanganya ibirahure cyangwa amapuca mbere y’uko abantu basangira icyo kunywa.
Ibi, usanga bikoreshwa mu birori bitandukanye cyangwa mu gihe abantu bifuza kuganira no gusabana. Iyo Abanyarwanda bakora iki gikorwa, bavuga bati “Ku buzima bwacu”, aho kuba “Cheers” nk’uko bikunze kuvugwa mu Cyongereza, cyangwa “? la sant?” mu Gifaransa.
Ariko se, ni iki cyihishe inyuma y’uyu muco? Ese mu Rwanda, tuzi neza icyo bisobanuye? iyo uganiriye n’abantu batandukanye bavuga ko uyu muco ugaragaza umunezero no kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.
Nk’uko imbuga zitandukanye zibivuga, uyu muco ufite inkomoko ya kera cyane mu bihugu byo mu Burayi byategekwaga n’abami. Mbere y’uko umwami cyangwa umuntu wese ufite izina ry’ubutware asangira na mugenzi we, byari byiza ko babanza gukomanganya ibirahure cyangwa amacupa. Ibi byakoreshwaga mu rwego rwo kugenzura niba nta waba yashyize uburozi mu cyo kunywa cya mugenzi we.
Imwe mu ngero ziri ku mbuga nkoranyambaga nka snowbrains.com na timesofindia.com zivuga ko imico y’ubuzima bwabayeho mu bihe by’abami yari ifite ikintu kidasanzwe ku muryango wa politiki n’umutekano, ndetse ko kwakira umuntu neza byari kimwe mu bintu by’ingenzi byitabwagaho.
Ikindi kandi, hari abemera ko gukomanganya ibirahure bishobora kuba uburyo bwo kwirukana imyuka mibi, aho bavuga ko abakomeye ku myuka y’abadayimoni bagombaga gusangira mu buryo bwiza ndetse bakirinda kugira uwo bari gutinya.
Icyakora, nubwo uyu muco waba waraturutse mu bihe bya kera, umuco wo gukomanganya ibirahure mu Rwanda uracyahari, ariko hari ubwo abantu bashobora kuba batabizi neza. Ariko uko byagenda kose, “Ku buzima bwacu” ni ijambo rizana ibyishimo no gushimira ubuzima bushingiye ku gusabana.


