Muri izi mpera z’icyumweru cya 22-24 Ugushyingo 2024, filime zirimo Wicked na Gladiator II zigaragaje ko zifite ingufu ku isoko rya “Box office” ni ijambo rikoreshwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwa sinema, rikaba rishushanya amafaranga yose yinjijwe n’ibyerekeye filime mu gihe runaka. Ibi bishobora gukorwa mu buryo bw’ubucuruzi bwa buri munsi (nk’ibyinjijwe mu mpera z’icyumweru) cyangwa no mu gihe cyose filime imaze gusohoka.
Iyo havuzwe “box office”, ni igipimo cy’uburyo filime yinjije amafaranga mu ruganda rwa sinema, akaba ari umuyoboro w’ingenzi wifashishwa mu gusuzuma uburyo filime yakiriwe neza cyangwa itakiriwe neza ku isoko.
Amafaranga yinjizwa agomba kuba ari ayo mu nganda za sinema, by’umwihariko aho abantu bagura amatike yo kureba filime muri za sinema (theaters), kandi rimwe na rimwe biba birimo ibicuruzwa by’inyongera nk’ibyokurya n’ibinyobwa.
Muri izi mpera z’icyumweru cya 22-24 Ugushyingo 2024, filime yitwa “Wicked” yashimangiye umwanya wayo wa mbere muri sinema, iyobora urutonde rw’amafilime akomeje kwigarurira imitima ya benshi. Iyi filime yibanda cyane ku muziki ikaba yinjije “$114 miliyoni” mu cyumweru cya mbere, ikerekana ko abakunzi b’indirimbo n’imbyino basubiye ku rugamba rwa sinema.
Nubwo “Gladiator II” itari ikiri mu byiciro by’imbere, iyo filime ikomeje gushimwa na benshi. Iyi filime y’abakinnyi bakomeye nka Russell Crowe yakomeje gukurura abakunzi ba sinema, yinjiza “$55.5 miliyoni” mu cyumweru cya kabiri, bikaba bisobanura ko igikundiro cyayo.
“Red One” filime y’umwihariko ya Amazon y’ubukerarugendo ishingiye ku mibanire ya Dwayne Johnson na Chris Evans, nayo yishimiwe. Yinjije “$34 milyon” ku nshuro yayo ya mbere isohotse, aho igaragaza ko ingingo y’ibihe by’iminsi mikuru ikomeje gukora ku mitima ya benshi, n’ubwo hakiri amatsiko yo kumenya niba izashobora gukomeza gukundwa.
Icyakora, ibintu si byiza kuri “Venom: The Last Dance” Iyi filime ya Sony yinjije gusa “$7.4 miliyoni”, ikaba yamaze kugabanyuka ku gipimo cya 54%. N’ubwo “Venom” itageze ku ntego y’umwaka, amakuru agaragaza ko batakaje umubare munini w’abafana.
Ku rundi ruhande, “The Best Christmas Pageant Ever” nayo si umushinga ukibandwaho cyane. Yinjije “$5.4 miliyoni”
Uko niko filime zagiye zinjiza agatubutse muri izi mpera z’icyumweru aho buri wa Mbere tuzajya tukugezaho uko bihagaze muri aka gace ka cinema.


