Sheebah Karungi, umuririmbyi ukunzwe cyane, yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu witwa Armil.
Amakuru y’ivuka rya Armil yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, aho yashyizwe ahabona n’inshuti za hafi za Sheebah, arizo Kabako na Ameria Nambala.
Sheebah yari amaze igihe ari muri Canada, aho yari yaragiye mu rugendo rwo kwibaruka. Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko yabyaye neza, umwana n’umubyeyi bose bakaba bameze neza.
Kabako, umwe mu nshuti za hafi za Sheebah, yatangaje aya makuru mu byishimo byinshi, akoresheje imbuga nkoranyambaga. Mu butumwa bwe, yavuze ati: “Tuguhaye impundu SHEEBAH ku bw’umuhungu ARMIL,” aherekeza ubwo butumwa n’amagambo y’ishimwe no kumwifuriza ishya n’ihirwe.
Ameria Nambala, indi nshuti ya Sheebah, na we yagaragaje ibyishimo bye mu mashusho yashyize kuri TikTok, aho yemeje aya makuru anashimira Imana ku bw’ivuka ry’umwana Armil.
Twifurije Sheebah Karungi amahirwe mu rugendo rushya nk’umubyeyi!


