0d64d766631c5649f16891f6a1223dcd.jpg

Umukecuru w’imyaka 59 yaciye agahigo ko gukora Pompage 1,575 mu isaha

DonnaJean Wilde, umubyeyi w’imyaka 59 akaba nyirakuru w’abuzukuru 12, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyanditswe mu bitabo by’amateka. Yakoze push-ups cyangwa pompage 1,575 mu gihe cy’iminota 60 gusa, ahita atsinda agahigo k’abagore ku isi ko gukora pompage nyinshi mu isaha imwe, nk’uko bitangazwa na Guinness World Records.

Wilde yagize ati: “Nari ndi kugerageza guhangana n’amarira y’ibyishimo no gukomeza gukora pompage, by’umwihariko nyuma yo kumenya ko narengeje agahigo kari gasanzweho.”

Kuri iki gikorwa cy’amateka, abana 11 mu bazukuru be bari kumwe na we kumushyigikira, ndetse banateguye icyapa kivuga ngo “Nyogokuru wacu ni umuhanga ku rwego rw’isi!”

Uko yabigezeho

Mu minota 20 ya mbere, Wilde yari amaze gukora pompage 620. Nyuma yaho, yagiye ashyiramo umuvuduko ugereranije, akora pompage 10 mu cyiciro kimwe kugeza igihe isaha yashiriye.

Guinness World Records yasabye ko buri pompage yakozwe ikurikiza amabwiriza akomeye: ukuboko kugomba kunama kugera ku murongo wa dogere 90 munsi, hanyuma kuzamuka ukuboko kugomba gukora umurongo ugororotse neza.

Wilde yavuze ko yakunze pompage ubwo yari kwitegura guca agahigo k’igihe kirekire cyo kwihangana mu mwanya wa planking (imyitozo ngororamubiri ikoreshwa cyane mu kongera imbaraga z’imitsi yo ku nda, umugongo, n’urutugu) mu ntangiriro z’uyu mwaka. Icyo gihe, yakoze planking iminota 270 (amasaha 4, iminota 30, n’amasegonda 11), aba umugore wa mbere ku isi wabigezeho.
0d64d766631c5649f16891f6a1223dcd.jpg
Wilde yabwiye ikinyamakuru USA Today ko siporo n’ubuzima bwiza byabaye ingenzi mu buzima bwe kuva akiri muto. Ati: “Nakundaga imikino no kwiruka. Kwita ku buzima no gukora siporo byahoze ari ingenzi mu muryango wacu.”

Nyuma yo gutsinda aka gahigo, Wilde yashimangiye ko ubuzima bwiza bushingiye ku mikorere myiza y’umubiri bufite agaciro kanini cyane, cyane cyane mu kwinjira mu zabukuru. Ati: “Nemera ko iyo twita ku buzima, tugakomeza gukora siporo kandi tukagira intego nziza, tuzajya dusaza neza kandi dufite imbaraga.”

Uyu mugore afashe umwanya mu mateka, ashimangira ko imyaka ari imibare gusa, ariko ubushake bwo gukora ibidasanzwe bugirana isano no kwiyemeza no gukomeza kugira intego nyinshi mu buzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *