Imana Ikwambike Igikundiro

Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.
(1 Samweli 2:26)

Samweli yavutse k’umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk’umusinzi kubera kwivugisha asenga.

Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n’umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k’umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira mu nzu y’Imana.

Kubera uburere bw’Imana, hamwe n’umuhamagaro akura yuzuye igikundiro imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Bivuga ko yakoraga inshingamo ze neza, agashimwa impande zose.

Rero twibuke ko gushimwa n’umugisha w’uburyo bwo m’umwuka, bukurura umugisha ufatika, kuko Imana inyura mu bantu ngo iduheshe umugisha.

Kora inshingano zawe neza, ubaha Imana kandi ubane n’abandi amahoro. Umugisha uzagukurikira, siwowe uzawukurikira.

Shalom,
Pastor Christian

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *