Umuhuza Angola yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’urufunguzo rwo guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano.
Kuva mu 2021 umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wararambitse intwaro mu 2013 wongeye kubura intwaro kandi wigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abategetsi b’iki gihugu bakunze gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe ariko narwo rugakomeza kubihakana.
Mu ntangiriro za Kanama, Angola yabashije kubona impande ihuza zemera gushyigikira agahenge bituma hizerwa ko ibintu bishobora kugenda neza.
Ariko kuva mu mpera z’Ukwakira, M23, ivuga ko itigeze itumirwa muri ibyo biganiro, yakomeje guhangana n’ibitero by’Igisirikare cya Congo n’inyeshyamba za Wazalendo yashinje gutera ibirindiro byayo bikaba ngombwa ko yirwanaho.
N’ubwo habaye kurenga ku gahenge, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje ibiganiro byo ku rwego rwa dipolomasi binyuze mu bwunzi bwa Angola.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo, abaturanyi bombi bo muri batangije komite ishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ihagarikwa ry’imirwano, iyobowe na Angola ndetse harimo n’abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo n’uw’u Rwanda bemeje igitekerezo cy’inyandiko y’ibikorwa, “igikoresho cy’ingenzi” kigomba kwerekana ibisabwa ngo ingabo z’u Rwanda zizave ku butaka bwa Congo, nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Angola yabitangaje. Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ariko yakunze kwemeza ko nta ngabo ifite ku butaka bwa Congo.
Icyakora itangazo rya guverinoma ya Angola ntabwo ryatanze ibisobanuro birambuye ku buryo bwakurikizwa.
Umushinga wabanjirije uwo mugambi wo muri Kanama ngo wasabaga kubanza gusenya inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’abahoze ari abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo u Rwanda ruvane ingabo muri Congo.
Ibitangazwa na AFP bisa nk’ibyo abayobozi ba Congo bavuga, ariko u Rwanda rwo ruvuga gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka ariko ntirwemera ko rufite izo ngabo muri Congo.
Umutwe wa FDLR u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ubangamiye umutekano warwo, ni umwe mu mitwe yitwara gisirikare itandukanye itandukanye ifatanya n’Ingabo za FARDC mu kurwanya M23.


