Ubushinjacyaha ku Rwego Rw’Ibanze rwa Nyagatare, bwakiriye dosiye y’umugabo wabeshyaga abaturage ko ari umupolisi, akabaka amafaranga abizeza kubafasha akabafunguriza abantu babo bafunze.
Uyu mugabo yafashwe aje mu Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare ari kumwe n’umuturage yabeshyaga ko ari umupolisi agiye kumufasha gufunguza musanzire we ufungiye icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Yinjiye mu Bushinjacyaha avuga ko ari umupolisi akorera i Kigali, bamubajije ibyangombwa arabibura ahita ashyikirizwa Ubugenzacyaha.
Uregwa yemera ko yabeshye; agasobanura ko yahoze ari umupolisi nyuma akirukanwa mu kazi.
Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa uregwa akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 281 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


