Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko ingamba zo kurinda ko hari icyaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kikaruhungabanyiriza umutekano zigomba kugumaho, nyuma y’amagambo y’urwango aheruka gutangazwa na Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu.
nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ubwo Minisitiri Constant Mutamba yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma, ni bwo yumvikanye mu mvugo zibiba urwango ku Rwanda no kuri Perezida Paul Kagame.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Mutamba yumvikanye aburira imfungwa zo muri iriya gereza ko abazakorana na Perezida Paul Kagame yise umwanzi ndetse n’umunyabyaha bazafatwa.
Muri ayo mashusho kandi uyu muminisitiri yumvikana abaza imfungwa niba ziteguye kujya ku rugamba mu rwego rwo kubohoza ubutaka bwa RDC buri mu maboko y’umutwe wa M23 Kinshasa yakunze kuvuga ko ufashwa n’u Rwanda.
Ati: “Abantu mwese mumaze igihe mukoreshwa mu nyungu za Paul Kagame n’u Rwanda tuzabafata. Ntituzemera ko igihugu cyacu kiganzwa n’Abanyarwanda. Turumvikana? Mwese tuzabafatana na Paul Kagame”.
Mutamba kandi yumvikanye avuga ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ari “umunyabyaha ruharwa”, yungamo ati: “Nazanwe i Goma no kumufata ndetse uzamumfatira nzamuha igihembo kizagenwa hagendewe ku mabwiriza yo kumuta muri yombi”.
Ni amagambo yamaganwe na Guverinoma y’u Rwanda iyagaragaza nk’ubushotoranyi bukomeye.
Guverinoma nanone biciye mu muvugizi wayo, Yolande Makolo, yavuze ko nyuma y’amagambo ya Minisitiri Constant Mutamba u Rwanda rugifite inshingano zo guhangana n’imvugo z’urwango; ibyo ahuza no kuba ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe zigomba kugumaho.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Ubutabera bwa RDC burwaye bingana iki? Burarembye ku buryo Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda umunuko wo muri gereza ya Munzenze y’i Goma iri hafi cyane y’u Rwanda, ubwo yarimo asukagura mu giswahili imvugo z’urwango ndetse ashishikariza abagororwa guhiga, kwamagana ndetse no kwica “Banyarwanda” na Perezida w’u Rwanda nk’ingurane yo kugira ngo barekurwe”.
Yakomoje agira ati: “Ibi ni byo u Rwanda rugomba guhangana na byo umunsi ku wundi. Iyi ni yo mpamvu ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda zikiriho”.
U Rwanda rwashimangiye ukugumaho kw’izi ngamba, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze gusabira mu biganiro bya Luanda ko zigomba kuvaho, bigakomatanywa na gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.
U Rwanda mu minsi ishize rwagaragaje ko rutabyemera kuko RDC buri gihe ihora ihinduka.


