Ashley Paul Griffith, wahoze ari umukozi wo kwita ku bana mu gihugu cya Ositaraliya, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwemera ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abana bagera kuri 70 bari hagati y’imyaka 1 na 7. Byatangajwe ko ibi byaha byakorewe mu bigo byita ku bana muri leta ya Queensland no mu mahanga, harimo no mu gihugu cy’u Butaliyani, hagati ya 2003 na 2022.
Griffith yemeye ibyaha 307 birimo gusambanya abana ku gahato inshuro 28 no gukora amashusho y’urukozasoni ashingiye ku bana. Ubushinjacyaha bwerekanye ko amashusho n’amafoto yafataga yayasangaga ku mbuga z’umwijima izizwi nka “dark web”.
Abashinzwe iperereza babashije kumenya aho yakoreraga babikesha ibiryamirwa byagaragaraga muri ayo mashusho, byari byaragurishijwe mu bigo bimwe byita ku bana muri Queensland. Abana 4 bagaragaye mu mashusho ye baturukaga ku kigo cyo mu Butaliyani, abandi 65 bakaba baraturukaga mu bice 11 bitandukanye bya Brisbane.
Mu rubanza, imiryango y’abana yahohotewe yasangije urukiko ububabare bwinshi batewe n’ibikorwa bya Griffith: Umwana umwe wahohotewe yavuze ati: “Ntabwo ndimo kumva neza ukuri ku byabaye kuko Griffith yari mwarimu nkundaga cyane.”
Umubyeyi umwe yavuze uburyo ashaka kurinda umwana we ingaruka mbi zo kumenya ukuri, avuga ati: “Ntabwo nashobora gukuraho ibyo yamukoreye mu mubiri, ariko nzaharanira ko bitamwangiriza ibitekerezo.”
Ababyeyi basabye hakorwa iperereza muri ibi bigo byakomeje kugaragaramo Griffith igihe kirekire atarabasha gutahurwa. Umwe yagize ati: “Ababyeyi bagenda bemera ko abana babo bari mu maboko meza, nyamara ibi byerekana ko habaye kunanirwa gukurikirana neza umutekano wabo.”
Uyu mwanzuro w’urukiko wo kumufunga burundu ni isomo rikomeye ku bufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’ibigo byita ku bana, ngo hirindwe ibikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi no kwita ku butabera bw’abana bagizweho ingaruka.


