gdjn1alxuaam3vh.jpg

RRA yerekanye ibicuruzwa bya magendu byafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi y’Igihugu, RNP, kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe, Imisoro n’Amahoro, RRA, cyagaragaje ibicuruzwa byafatiwe ku mupaka wa Rusumo byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Ibyo bicuruzwa ni ibyuma by’imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto byagombaga gusora asaga miliyoni 77 Frw.

gdjn1alxuaam3vh.jpg

Umwe mu bakirikiranweho icyaha cyo kwinjiza magendu witwa BIZIMANA Maurice n’umufatanyacyaha we bakoresheje amayeri yo guhisha no kubeshya mu imyenyekanisha ry’ibicuruzwa muri Gasutamo bagamije kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa birimo ibitemewe no kunyereza imisoro.

gdjn1alxeaa1qki.jpg

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 200 y’itegeko rya EAC rigena imicungire ya za Gasutamo, Umuntu uwo ari we wese uhisha ibicuruzwa kugira ngo bitanyura mu nzira za gasutamo kandi abizi neza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byari kubarirwaho umusoro.

gdi6thowkaa7ip_.jpg

RRA yaburiye abantu bishora mu bikorwa bya magendu ivuga ko bari bakwiriye kubireka kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *