Areruya Joseph, wahoze ari umukinnyi ukomeye mu mukino w’amagare, yanenze ubuyobozi bufite mu nshingano igare nyuma yo yashimiwe ku mateka yanditse muri Tour du Rwanda, cyane ko aherutse gusezera mu gukina.
Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, nibwo hatangajwe amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2025, inzira zizanyuramo n’abafatanyabikorwa b’iri rushanwa rizaba kuva tariki ya 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025.
Muri uyu muhango kandi umukinnyi w’umunyarwanda wanditse amateka muri Tour du Rwanda, Areruya Joseph yashimiwe ibikorwa yakoreye igihugu muri iri rushanwa ndetse anasezerwaho ku mugaragaro.
Nyuma y’uyu muhango, uyu mukinnyi kimenyebose yaje kugirana ikiganiro n’itangazamakuru aho yaje kunenga ubuyobozi bw’amagare bureberera amagare mu Rwanda aho abashinja kutita ku bakinnyi.
Yagize ati: “Njyewe ndanenga ubuyobozi kubera ko butakita ku bakinnyi, kubera ko mbere ba bazungu batari bagenda igare ryari ryiza bitaga ku bakinnyi [….] Inama nabagira ni uko bashaka umuhanga muri ibi bintu akaba ari we wabafasha bakareka kubikora ku giti cyabo uko babyumva.”
Muri uyu muhango, Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko isiganwa rizaba rifite umwihariko kuko rizabera rimwe na Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera muri Afurika bwa mbere.
Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Rishard, yagaragaje ko iri rushanwa rizashyira imbere uburyo bwo kumenyekanisha u Rwanda n’ibyiza byarwo ku rwego mpuzamahanga.
Inzira zizanyuramo:
Tour du Rwanda 2025 izaba igizwe n’ibilometero 812, ikazaba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga. Uko ibice by’isiganwa biteganyijwe:
1. Gusiganwa n’ibihe (Stade Amahoro – Stade Amahoro, 4 km)
2. Rukomo – Kayonza (158 km)
3. Kigali – Musanze (121 km)
4. Musanze – Rubavu (102 km)
5. Rubavu – Karongi (97 km)
6. Rusizi – Huye (143 km)
7. Nyanza – Canal Olympia (114 km)
8. Kigali Convention Centre (KCC) – KCC (73 km)
Amakipe azitabira:
Harimo amakipe y’ibihugu nka Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, n’andi makipe akomeye ku rwego rw’isi nka Israel – Premier Tech na TotalEnergies (U Bufaransa).
Tour du Rwanda 2025 izongera gukurura abanyarwanda n’abanyamahanga kubera uburyo imitegurire y’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.


