kagame_congo_rwanda

RDC yareze u Rwanda na Perezida Kagame mu rundi rukiko mpuzamahanga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda na Perezida Paul Kagame mu Rukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, ibashinja gukorera ibyaha ku butaka bwayo.

Biteganyijwe ko urwo rubanza ruzaba ku wa 12 Gashyantare 2025.

Ni urubanza rukurikira urwabaye ku wa 26 Nzeri uyu mwaka, nyuma y’uko Congo Kinshasa ireze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) irushinja kugira uruhare mutekano muke uri muri Kivu y’Amajyaruguru.

RDC mu rubanza rushya yareze u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu ibindi byaha byinshi birimo kuba rumaze ibinyacumi by’imyaka ruyishozaho intambara, gusahura umutungo kamere wayo, ihohorera rishingiye ku gitsina ndetse n’ubwicanyi.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa RDC, Samuel Mbemba, yavuze ko uru rubanza ari urwa gatatu igihugu cye cyarezemo u Rwanda.

Kinshasa mu minsi ishize yatangaje ko iteganya kurega u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *