Myugariro wa Crystal Palace, Marc Guehi, ashobora gukurikiranwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (Football Association) nyuma yo kwambara igitambaro cy’abakapiteni gifite amabara y’umukororombya maze akandikaho amagambo agira ati: “Nkunda Yesu” mu mukino wa Premier League wahuje ikipe ye na Newcastle United, warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Abayobozi b’amakipe yo mu Bwongereza bari basabwe kwambara amabara y’umukororombya [Ku gitambaro cy’abakapiteni ndetse n’imishumi y’inkweto] mu mpera z’icyumweru gishize nk’igice cy’ubukangurambaga bwiswe Rainbow Laces, gahunda igamije gushyigikira abantu bafite imyemerere ya LGBTQ+ mu mikino.
Nubwo byari bimeze bityo kapiteni Sam Morsy wa Ipswich Town, yahisemo kutambara uwo mwambaro kubera impamvu z’idini, mu gihe Guehi wa Crystal Palace we yahisemo kuwambara ariko yanditseho amagambo agira ati “Nkunda Yesu”
Guehi ni umwana w’umuyobozi w’idini, akaba yaravuze ko ukwemera kwe ari igice cy’ubuzima bwe bwose. Yabwiye The Athletic mu 2021 ko Imana ari ikintu gikomeye mu buzima bwe, ndetse no mu mupira w’amaguru, aho agerageza kuba urugero rwiza rw’icyubahiro cy’Imana.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ryemera ko imyambaro y’ubukangurambaga nka Rainbow Laces yambarwa, ariko rigahakana ko ibimenyetso bya politiki, idini cyangwa ibitekerezo bwite byemererwa mu mikino. Kandi Inama mpuzamahanga y’amategeko y’umupira w’amaguru (Ifab) nayo ivuga ko ibikoresho byose by’umupira w’amaguru bitagomba kugira ibimenyetso bya politiki, idini cyangwa ibitekerezo bwite.
Ibi bisobanura ko Guehi ashobora gukurikiranwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru nyuma yo kwambara uyu mwambaro ufite ubutumwa bw’idini kandi bibujijwe.



