Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zirimo gukemura vuba ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka hakoreshejwe telefoni cyangwa inama itaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu byombi .
Ibi byatangajwe mu nama ya gatatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka yabereye i Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru mu Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ku byavuye muri iyo nama, ashimangira ko ibibazo byambukiranya imipaka byagiye bikemurwa neza binyuze mu bufatanye butaziguye hagati y’abayobozi b’ingabo.
Ati: “Mbere, ibibazo byo ku mipaka byasabaga inzira ndende zirimo ambasade cyangwa icyicaro gikuru i Kampala na Kigali. Uyu munsi, abayobozi b’ingabo bari aho bashobora gukemura ibyo bibazo vuba, haba mu nama itaziguye cyangwa guhamagarana kuri telefoni”.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, we yagaragaje ingaruka nziza z’izo nama ku mibanire y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Lt Gen Muhanga yagize ati: “Ubu bufatanye bwateje imbere cyane imikoranire n’ubufatanye hagati y’ingabo zacu zombi, bituma dushobora gukorana neza no gukemura ibibazo vuba”.
Iyi mikorere yitezweho guhindagura ibintu mu mibanire y’ibihugu byombi, mu myaka ishize byigeze kumara igihe birebana ay’ingwe bishinjanya ubutasi no kubangamirana mu bukungu.
Icyakora, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yaje mu Rwanda aho yakoranye na Perezida Paul Kagame mu kugarura no gushimangira umubano w’ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.
Inama yabereye i Musanze yemeye gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira ibikorwa bibi bigira ingaruka ku mipaka.
Iyi nama kandi yemeje kongera ubukangurambaga ku mipaka kugira ngo bahagarike ibikorwa bitemewe nko gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.


