Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky, akaba akurikiranweho ibyaha birimo gukorera ibiterasoni mu ruhame.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatangaje ko Jacky yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024.
Dr Murangira yavuze ko uyu mukobwa akurikiranweho “gukora ibiterasoni mu ruhame, gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeye imikoreshereze y’ibitsina”.
Jacky amakuru avuga ko yafatiwe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gikondo.
Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko ibyaha akurikiranweho birimo ibihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ibihanishwa ihazabu iri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri hiyongereyeho ihazabu ya Frw ari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 10.
Jacky yatawe muri yombi mu gihe RIB yari imaze umwaka urenga imwihanangiriza we n’abafite imiyoboro ya YouTube yakoreragaho ibiganiro birimo imvugo z’urukozasoni.
Dr Murangira yongeye kunenga imiyoboro ya YouTube imaze igihe yemerera Jacky kuyitambutsaho “ibintu nka biriya by’umwanda”, avuga ko batuma shene zabo “ziciririka, bazitesha agaciro ndetse baba banasuzuguye abantu babakurikira.”
Muri iyi miyoboro harimo uwitwa Gasaro TV, The Choice Live, 3DT TV Rwanda, Iris TV, 5 to 5 TV Rwanda, Big Town TV, Saneza TV Show, Jacky w’i Rwanda n’izindi.
Ba nyiri izi shene RIB yongeye kubihanangiriza, ibateguza ko mu gihe cya vuba na bo bagomba gutangira gukurikiranwaho ubufatanyacyaha.


