Muhanga: Imibare y’abo akarere kagaragaza ko bahawe amashanyarazi igaragaramo itekinika

Ubwo abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda, basuraga akarere ka Muhanga, banenze imwe mu mikorere n’imikoranire hagati y’inzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, imibare batanga ntihura, ibi bakaba babifata nk’itekinika.

Muri ibi biganiro abasenateri bagaragaje raporo iyi komosiyo yavanye muri Minisiteri y’ibikorwaremezo (MININFRA) igaragaza ko abaturage bangana na 39,4% aribo bamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi kugeza ubu muri aka Karere, mu gihe aka karere kagaragaza ko imibare y’abo kahaye amashanyarazi itandukanye n’iyo Minisiteri y’ibikorwaremezo yabahaye, kuko iyo gafite yerekana ko abaturage 33,76% aribo bahawe ayo mashanyarazi.

Iki cyinyuranyo kiri hagati y’iyi mibare, ngo cyaturutse ku mikoranire y’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG na kompani zishinzwe gukwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ndetse n’akarere ka Muhanga kuko Raporo zabo zitandukanye cyane.

Senateri Karangwa Chrysologue, yibaza uburyo inzego zakorana gutya, hanyuma zikazagera kuri gahunda Leta yihaye.

Agira ati “ni gute mwagera kuri gahunda ya Leta raporo zanyu zidahura, niba hakirimo gutekinika, muzagira imikorere myiza gute?”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko ibigo bishinzwe gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, bitajya bitanga raporo ya buri gihe ku buyobozi bw’akarere, ndetse ko n’igihe yabandikiye abisaba, bamuhaye iy’ibikorwa muri rusange, kandi yarashakaga irambuye, gusa avuga ko iyi mikoranire igiye guhinduka.

Ati “Turemera ko twakoze amakosa muri raporo, ariko tugiye kwicara tuyinoze neza ndetse n’imikorere n’imikoranire yacu nayo igiye kurushaho kunozwa”.

Perezida w’Iyi komisiyo, Senateri Muhongayire Jacqueline, avuga ko iki kibazo cy’imibare y’akarere idahura n’iya MININFRA, batagisanze muri Muhanga gusa, ko ahubwo mu turere 18 ,bamaze gukoreramo izi ngendo bagiye bakihasanga,ngo kikaba giterwa n’imikoranire iba itanoze hagati y’inzego ziahinzwe gukwirakwiza amashanyarazi.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko bitandukanye n’utundi turere, aka karere kashoboye kugaragaza zimwe mu mbogamizi gafite kugeza ubu, zituma ikigero cyo kubona amashanyarazi muri aka gace bikigoranye, harimo nko kuba ingengo y’imari ari nkeya cyane.

Ibi biganiro ngo bigamije kureba aho gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igeze, kuko Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda, ko bizagera muri 2024, Abanyarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi 100%.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Uwambajinema M.Jeanne/Bwiza.com
 
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *