Padiri Ubald yakoze filimi igiye kurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda

Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Kiliziya Gaturika umaze kumenyerwaho kugira uruhare mu bwiyunge no gutanga ubutumwa bukiza, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru amaze igihe ategura ivuga ku kuntu Abanyarwanda bemeye kubabarirana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filimi yiswe mu Cyongereza “ Forgiveness the Secret of Peace ”, ugenekereje mu Kinyarwanda ukaba wavuga, “Kubabarira ibanga ry’Amahoro”, yashyizwe bwa mbere ku mugaragaro kuwa 26 Ugushyingo mu Karere ka Rusizi kuri paruwasi ya Mushaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Guhitamo aha hantu ngo ntabwo ari impanuka. Aha kuri Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Ubald yatangiriye kunga abarokotse jenoside n’abayikoze mu 2009 mu buryo bwasigiye kwibaza Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Nyuma yo gusoza inzira y’ubwiyunge yaharuwe na Padiri rugirangoga, bamwe mu barokotse jenoside bemeye gushyingira abahungu babo abakobwa b’abagize uruhare muri jenoside, n’abayikoze bashyingira abahungu babo abakobwa b’abayirokotse.

Padiri Ubald ati: “ Iyo ndi hanze mu butumwa bwo kubwiriza, buri gihe nsangiza amateka y’ukuntu Abanyarwanda bari gukira kubera imbabazi kandi abantu bamwe ntibanyizera kubera ko batekereza ko ndimo gukina politiki .”

Akomeza avuga ko rimwe hari itsinda ry’Abanyamerika ry’abantu 10 bamukurikiye mu Rwanda ngo bagenzure ibyo yababwiraga, bahagera bagatungurwa bakamuha igitekerezo cyo gukora filimi, agashima ko iyi filimi yamaze kuboneka.

Muri iyi filimi, Ubald atanga ubutumwa bwo kubabarira nk’inzira y’ubwiyunge n’amahoro. Anavugamo ubutwari bw’abarokotse bahuye n’ihungabana ryo ku rwego rwo hejuru nyuma ya jenoside ariko bagafunguka bakemera kuvuga akababaro kabo nk’inzira yo gukira ibikomere.

Nk’uko byemezwa na Pascal Mugarura, umuturage wo muri Mushaka akaba ari umukirisitu gaturika, ngo iyi filimi izahindura ubuzima kuko izabwira abantu benshi bagihanganye n’ingaruka za jenoside.

Ati: “ Ndizera ko mu mbaraga z’amashusho, isi izatwigiraho byinshi. Nanjye ndi umwe mu bagize uruhare muri jenoside wababariwe kandi nsangiza inkuru yanjye muri iyi filimi .”

Nubwo iyi filimi iri mu Kinyarwanda nk’uko KTPress dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ngo ifite ubusobanuro (Subtitles) bw’Icyongereza ndetse padiri Ubald akaba yizeza no kuyishyira mu zindi ndimi zivugwa cyane ku isi.
Reba hano agace gato ka
Forgiveness: The Secret of Peace

Mu myaka 25 ishize, Padiri Ubald Rugirangoga nawe warokotse jenoside, yakoreye Kiliziya Gaturika mu Rwanda, akaba akorera muri Diyoseze ya Cyangugu.

Muri jenoside, yabuze umuryango we harimo na se umubyara. Yababariye uwishe se, yishyurira amashuri abana b’uyu wishe se, ndetse umwe muri bo yiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *