Sudani y’Epfo: Umunyamakuru wavuze ku mubonano wa Museveni na Omar Bashir ari mu mazi abira

Umunyamakuru wo muri Sudani y’Epfo ukorera televiziyo y’igihugu yatawe muri yombi azira gutangaza ko perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yaba arimo kureshya abanyapolitiki bo mu karere ngo bamufashe kongera kugira Sudani zombi igihugu kimwe.

Uyu munyamakuru witwa Poth Johnson Matur Akec, ukorera SSBC (South Sudan Broadcasting Corporation), yatawe muri yombi kuwa 20 Ugushyingo n’inzego z’umutekano ashinjwa kwivanga mu bibazo by’ibindi bihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano, ngo Poth yashinjije perezida wa Uganda n’uwa Sudani gushaka kuvogera ubusugire bwa Sudani y’Epfo.

Kuwa 13 Ugushyingo nibwo perezida Omar al-Bashir yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 muri Uganda ngo rwari rugamije kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, Poth yagize ati: “ Museveni na Bashir mu ifamu ya Kisozi muri Uganda biragaragaza ikiri inyuma y’ubu bucuti. Kuri njye Bashir ari gushaka ubufasha bw’akarere mu kongera guhuza Sudani na none cyangwa kurushaho gushora mu mubabaro abanyamajyepfo ,”

Urubuga rwa radiotamazuj.org dukesha iyi nkuru, rurakomeza ruvuga ko iki cyemezo cyo guta muri yombi Poth cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora kuvuka. Umwe mu bagize inzego z’umutekano akaba yagize ati: “Ntabwo bireba Poth niba hari ikiganiro cyabaye hagati ya perezida basher na perezida Museveni. Ibyo yanditse bishobora kugira ingaruka ku mibanire yacu na Sudani na Uganda.”

Amakuru ava muri Sudani y’Epfo akaba avuga ko uyu munyamakuru kuri ubu afungiye ku cyicaro cy’urwego rushinzwe umutekano w’igihugu muri Juba.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *