Kubera ibura ry’abagabo mu gihugu cya Islande kiri ku mugabane w’i Burayi, Leta yashyizeho amafaranga ku muntu uzajya arongora umukobwa waho, akazajya ahembwa buri kwezi.
Ibihumbi 5 by’amadorali ya Amerika, niyo umwimukira uzajya arongora umukobwa wabo azajya ahembwa na Guverinoma buri kwezi, ushyize mu manyarwanda asaga miliyoni 4 buri kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru The Spirit Whispers, gitangaza ko abakobwa baho bigoye kubona abagabo, kuko iki gihugu kinatuwe n’abaturage mbarwa, kikaba hagati mu nyanja, kikaba kinakonja cyane.
Abakobwa baho bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bashakisha abakunzi, ari nayo mpamvu Leta yashatse kubafasha ngo nabo bave mu bwigunge.
Ikirwa cya Island kibarurwa nk’igihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, banki y’isi umwaka ushize (2016) yatangaje ko gituwe n’abaturage 334,252.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


