Abahanzi gakondo nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga batangazwa no kubona uburyo inganzo yabo yubahwa mu bihugu byo hanze ariko Abanyarwanda bakabifata nk’ ibisanzwe.
Mu gihe cyose u Rwanda rwagiye ruhagararirwa mu bitaramo ndetse n’ amarushanwa mpuzamahanga, abahanzi gakondo nyarwanda ntibahwemye kwegukana ibikombe bya mbere.
Mu rwego rwo kumenya impamvu inganzo gakondo nyarwanda igira agaciro kanini ari uko irenze imbibi z’ igihugu, twaganiriye n’ umwe mu bahanzi gakondo bafite ubunararibonye mu kuririmba, guhamiriza ndetse no kwigisha abakiri bato.
Kizigenza (Captain) w’ Itorero ry’ Igihugu”Urukerereza ndetse akaba anayoboye Ishyirahamwe ry’ abaririmbyi, ababyinnyi n’ abacuranzi gakondo mu Rwanda “Ishakwe Gakondo Union, Intore Semanza Jean Baptiste atangaza ko ubushakatsi bugenda bugaragaza ko ubuhanzi gakondo bufite ibanga rikomeye ariko bukeneye na none imbaraga nyinshi kugirango bubyazwe umusaruro nyawo
Ati “Ku giti cyanjye nitegereje amaserukiramuco ndangamuco mpuzamahanga maze kwitabira hirya no hino ku mubumbe w’ Isi nsanga iyo ubuhanzi gakondo nyarwanda burenze ku Kibuga cy’ indege cya Kanombe buhita bugira agaciro kanini cyane”.

Aha, Intore Semanza atanga urugero rw’ ibikombe mpuzamahanga yamaze kuvana hanze y’ u Rwanda ariko anerekana igikombe cy’ Isi cy’ imbyino n’ indirimbo gakondo u Rwanda rwavanye mu Butaliyani mu mwaka wa 2004.
Muri uyu mwaka wa 2017, Jules Sentore yegukanye iki gikombe gikomeye muri Misiri ndetse n’ umucuranzi Iyakaremye yitabiriye amahugurwa yo gucuranga ibikoresho gakondo muri Koreya y’ Amajyepfo mu rwego rwo guhugura bagenzi be ndetse n’ abakiri bato.
Intore Semanza akomeza agira ati “Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umuco wacu(Gukunda igihugu no kugikundisha abandi, kugikorera… ) ndumva tuzarushaho gutoza abakiri bato n’ ubwo rimwe na rimwe tugenda duhura n’ imbongamizi z’ ubushobozi bucye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo, Semanza atangaza ko abahanzi gakondo bahura n’ ikibazo gikomeye iyo bagannye amasosiyeti y’ ubucuruzi basaba gushyigikirwa iyo bafite ibitaramo mu gihugu no hanze yacyo.
Ati “Nubwo aya masosiyeti y’ ubucuruzi kenshi atubwira ko yishimira ibihangano byacu, bakunze kudusubiza ko nta mafaranga ahari abiteganyirijwe kandi ari twebwe tugira uruhare rukomeye mu kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda ndetse kenshi binateza imbere ubukerarugendo twese tuzi ko budufatiye runini”.
Uruhare rwa Leta mu gushyigikira ubuhanzi gakondo
N’ubwo Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuco yagerageje gukangurira abahanzi kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse n’ amahuriro kugirango badatatanya imbaraga zabo, ariko nta bushobozi buragaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuko ku bw’ amatorero yikorera cyangwa abahanzi gakondo ku giti cyabo hari ikibazo gikomeye gikunze kugaragara ubwo baba batumiwe mu maserukiramuco cyangwa se mu bitaramo mpuzamahanga aho usanga nta bufasha bwihariye bahabwa na Leta.
Ese mu ngengo y’ Imari nta mafaranga ategenyiriza abahanzi muri rusange ndetse abahanzi gakondo by’ umwihariko?
Inkuru yacu y’ ubutaha tuzagezaho ibyo ishami rishinzwe umuco muri MINISPOC riteganya ku bijyanye n’ uburyo amafaranga ateganyirijwe umuco akoreshwa ndetse n’ uburyo asaranganywa mu mahuriro agize Inama Nkuru y’ Abahanzi ndetse n’ uburyo agera ku mashyirahamwe 6 agize Urugaga nyarwanda rwa Muzika(RMF).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


